Umurerwa na Rugamba mu banyamideli bahatanira ibihembo bya ASFA 2018
Abanyarwanda babiri, Mathiew Rugamba na Happy Jacqueline Umurerwa batoranyijwe mu bahatanira ibihembo mu by’imideli bizwi nka Abryanz Style and Fashion Awards.
Ibi bihembo by’abakora imideli bitangirwa muri Uganda kuva mu 2013, hari hashize ukwezi ababitegura bashyizeho uburyo bwo guha amahirwe abakora mu ruganda rw’ibijyanye n’imideli, itora ryarangiye habonetsemo Abanyarwanda babiri.
Abashyizwe kuri uru rutonde ni umuhanzi w’imideli Mathiew Rugamba ufite inzu ya ‘House of Tayo’ aho ahatanye mu cyiciro cya ‘Fashion Designer of The Year/Africa’ naho Happy Jacqueline Umurerwa umurika imideri muri Afurika y’Epfo ari guhatana mu cyiciro cya ‘Model of The Year/Africa’.
Rugamba ari mu bagize uruhare mu kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda dore ko ari no mu batangije itsinda ry’abahanga imideli ryiswe ‘Collective Rw’ ritegura igitaramo ngarukamwaka cya ‘Collective Fashion Week’ kuva mu 2016.
Ni umwe mu bahanzi b’imideli b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga abikesha cyane umwihariko uri mu mideli ahanga igizwe na ‘karuvati’ na ‘noeux’ bikozwe mu bitenge. Akunze no gukora amakote y’abagabo rimwe na rimwe akanyuzamo akanakora imyenda yambarwa n’ab’igitsinda gore.
Umurerwa umurika imideri muri Afurika y’Epfo abonetse ku rutonde rwa ASFA 2018 nyuma yo kugaragaza imbaraga no kwitabira ibitaramo byo kumurika imideli bitandukanye mu 2017 na 2018 harimo icya African Fashion International cyabereye muri Afurika y’Epfo, AFI Cape Town Fashion Week, Merceds Benz Fashion Week Joburg n’ibindi.
Ibihembo bya ‘Abryanz Style and Fashion Awards’ aba bombi bahataniye n’abandi banyamideli muri Afurika byatangirijwe i Kampala muri Uganda, nubwo nyuma byagiye byagura imbibi z’ahaturuka ababihabwa kugeza ku rwego rw’uyu mugabane wose muri iki gihe.

Ibitekerezo