Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Soulja Boy yakatiwe gufungwa iminsi 240 (amezi umunani) no kumara indi minsi 265 akora imirimo nsimburagifungo, kuko yananiwe kwitwararika nk’uko urukiko rwari rwabimutegetse.
Yari amaze iminsi 20 muri gereza nyuma yo gufatanwa amasasu iwe mu rugo kandi yari yarafatanwe imbunda mu bihe byashize, akababarirwa, ntajyanwe mu gihome.
Ubwo ejo yari mu rukiko, umwunganizi we yavuze ko yahindutse cyane mu minsi amaze muri gereza ariko ntibyatuma umucamanza acururuka. Gusa mu minsi y’igifungo hazakurwamo iminsi 40 igize igiteranyo cy’iyo yari amaze muri gereza.
Umucamanza yabwiye Soulja Boy ko ubundi yateganyaga kumukatira imyaka ibiri ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma amugiriye imbabazi. Yanemeye ko hari ubucuruzi uyu musore yahombye mu gihe yari muri gihome.
TMZ ivuga ko uretse gufatanwa amasasu, Soulja Boy Tell Em yananiwe no gukora imirimo nsimburagifungo ahubwo agahimba inyandiko zerekana ko yayikoze.
Uyu muraperi yari aherutse kwishongora kuri mugenzi we Tekashi 6ix9ine, amunnyega ko ahora muri gereza adasohoka, we akirirwa yidegembya kandi afite ibyaha byinshi.

Ibitekerezo