Imyidagaduro

Umuraperi Soulja Boy yafatanwe amasasu arafungwa

Umuraperi Soulja Boy yafatanwe amasasu arafungwa

Urukiko rwo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwanzuye ko umuraperi Soulja Boy afungwa nyuma yo kongera gufatanwa intwaro kandi yari aherutse kwihanangirizwa gucika kuri iyo ngeso.

Muri Gashyantare polisi yateye mu rugo rwa Soulja Boy, w’imyaka 28, yahawe amakuru ko uyu muhanzi yashimuse umukunzi we akamuhohotera.

Mu gusaka inzu, polisi yahasanze amasasu. Ku wa Kane, umucamanza yemeje ko Soulja yasuzuguye amategeko kuko atari ubwa mbere afatanwa imbunda ariko ntafungwe. Yanamushinje gushaka kubeshya ko yakoze imirimo nsimburagifungo yari yahawe.

Uyu musore wamenyekanye mu njyana ya Crunk yahise ajyanwa mu gihome ntiyemererwa no gufungurwa by’agateganyo kugeza ku ya 30 Mata 2019.

Gufungwa kwa buri kanya kwa Soulja Boy kwatangiye muri 2014 ubwo yafatanwaga imbunda irimo amasasu ku karubanda. Ntiyafunzwe ariko yahawe gasopo y’uko polisi izajya imuhozaho ijisho mu gihe runaka.

TMZ ivuga ko icyo gihe kitararangira yongeye gufatanwa indi mbunda muri 2016 igihe cyo guhozwaho ijisho kirongerwa.

Uyu muhanzi ntacyo aravuga ku ifungwa rye, ahubwo ku wa Kane, abinyujije kuri Instagram yatangaje ko agiye gusohora indi album.

Ati “ Ndabasuhuje bafana banjye mwese. Imana ni nziza. Album yanjye izasohoka ku wa 20 z’uku kwezi!”

Uretse guhangana buri kanya n’ubutabera, uyu muraperi yatangiye uyu mwaka nabi. Muri Mutarama yagize impanuka y’imodoka ubwo imvura nyinshi yateraga imyuzure n’inkangu nyinshi muri Leta ya South Carolina, ariko ararokoka.

Ni mu gihe kandi ari kotswa igitutu n’uwitwa William Hicks umuziza kuba yaramwishyiye amadorali 8750 ngo akorere igitaramo muri Alabama ariko ntaboneke. Ari kumwishyuza indishyi ya 25000 $.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top