Umuraperi Offset wo mu itsinda ‘Migos’ yongeye guhura na se nyuma y’imyaka 23
Umuraperi Offset yagaragaye yaganjwe n’amarira ubwo yahuraga na se umubyara nyuma y’imyaka 23 batabonana.
Uyu musore w’imyaka 27 wo muri Migos, itsinda rikunzwe cyane mu njyana za Hip Hop na Trap yashyize video kuri Instagram ahoberana na se yaherukaga mu bwana.
Yagize ati “Inzozi zibaye impamo, nari ntarabona data mu myaka 23! Ndacyamukunda, ahashize ni ahashize n’ubu ni ubu, icyo tugomba kugenderaho ni uko nta muntu udakosa ubaho mu buryo bwose. Ndagukunda Papa! Uko byagenda kose!”
Offset yari amaze iminsi mike agaragaraye mu kiganiro ‘The Breakfast Club’ cya radiyo Power FM, avuga ko aheruka kubona se umubyara afite imyaka ine, kandi bakaba batarongera kuvugana kuva muri 2016. Yashimangiye ko yifuza kongera kumubona.
Yongeyeho ko amaze gukira yagiye agerageza kumuha amafaranga ariko bikanga.
Offset ubusanzwe witwa Kiari Kendrell Cephus yakuze arerwa na nyina ubana n’undi mugabo mu mujyi wa Lawrenceville muri Georgia.
Ni umwe mu bagize itsinda ryitwa Migos hamwe na bagenzi be Takeoff na Quavo. Migos bayishinzwe muri 2008, bakora indirimbo zabiciye bigacika nka Versace, Motorsport na Bad and Boujee.
)

Ibitekerezo