Iyobokamana

Umuramyi Gracious Gra3ce uba muri Amerika yifuza guhindura benshi akoresheje umuziki

Umuramyi Gracious Gra3ce uba muri Amerika yifuza guhindura benshi akoresheje umuziki

Gracious Gra3ce, umuramyi w’Umunyarwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite inzozi zo guhindura benshi abinyujije mu muziki akora.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Marie Grace Imanariyo aririmba ndetse akanacuranga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavukiye i Kigali aranahakurira yerekeza muri Leta ya Pennsylvania kuhakomereza amasomo.

Yabwiye Isimbi.rw yinjiye mu muziki ku giti cye mu mwaka muri Nyakanga 2018. Yagize ati “Ubundi nahoraga nandikira indirimbo amatsinda mbamo nanjye nkagira izanjye zibera aho mu ikayi. Hanyuma nza kumva ari umuhamagaro wanjye wo kuririmba indirimbo zanjye, ariko groupe zose nabagamo ntago nazivuyemo, ndacyafatanya nabo umurimo w’Imana.”

Yongeyeho ati “Mu byukuri, hari byinshi nifuza kugeraho, sinavuga ngo nzi neza aho nzaba ndi mu myaka itanu. Ariko mfite intego ko uwumvise indirimbo zanjye wese, adasigara uko yari ari. Mfite indirimbo nyinshi nanditse nazo nifuza ko zava mu ikayi, zigakorwa zikajya hanze gufasha ubutumwa bw’umwami wacu kwaguka. Ndifuza kandi gukorana n’abandi baramyi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Nshobozwa byose na Kirisito umpa imbaraga.”

Gracious Gra3ce avuga ko gukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitamworohera kuko abihuza n’amasomo, agorwa no gukorana na producer we uba mu Rwanda kubera amasaha adahura ariko akishimira ko muri iki gihe abasha kubona uko akora indirimbo abifashijwemo n’inshuti ze aho yiga akabasha kubona ibikoresho byose nkenerwa.

Uyu muramyi amaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Uwo Kwizerwa’ ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko Imana idatezuka ku isezerano ryayo.

Umuramyi Gra3ce Gracious uba muri Amerika yifuza guhindura benshi akoresheje umuziki

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse nkoresheje amagambo y’Imana dusanga muri Zaburi: 121. Ni indirimbo yibutsa abantu uburinzi bw’Imana ndetse n’amasezerano yayo. Kuko ari Imana idahemuka kandi isohoza ibyo yasezeranije, ni nayo yo kwizerwa.”

Gracious Gra3ce yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa. Yakuriye muri Sunday School y’abana, akomeza kuzamuka anyura mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana haba mu rugo no ku mashuri yizeho. Yanyuze muri Korali yitwa Coeur Joyeux ibarizwa EAR Kacyiru.

Umva indirimbo ‘Uwo Kwizerwa’ ya Gracious Gra3ce

Gra3ce Gracious akorera umuziki muri Amerika aho yiga
Yakoze indirimbo yise ‘Uwo Kwizerwa’ yo guhumuriza abantu ko Imana isohoza ibyo yavuze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top