Imyidagaduro

Umuramyi Gentil Misigaro n’umukobwa bagiye kurushinga bakoreye agashya i Kanombe

Umuramyi Gentil Misigaro n’umukobwa bagiye kurushinga bakoreye agashya i Kanombe

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro n’umukobwa bitegura kurushinga bakoze agashya kihariye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019.

Gentil Misigaro yakiriwe i Kigali, nyuma y’imyaka 15 aba muri Canada, yageze i Kanombe ahagana saa kumi. Yabanje kwakirwa n’itangazamakuru ndetse bagirana ikiganiro nyuma ahita ajya kuri Kigali Convention Centre, ageze mu nzira yamenye ko umukunzi we yaje kumwakira akererewe undi akata imodoka asubira inyuma

Ntibyari bisanzwe! Rhoda Mugiraneza witegura kurushingana na Misigaro yafashe ururabyo yari yamuteguriye ajya guhagarara mu marembo aho abagenzi basohokera undi na we arahamusanga bahoberana bisa nk’aho ari bwo asohotse mu kibuga.

Gentil Misigaro umaze iminsi acurangwa cyane mu ndirimbo ’Buri munsi’, ’Biratungana’ n’izindi amaze kubonana n’umukunzi we yahise ajya muri Kigali Convention Centre mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yabajijwe impamvu aterekanye umukunzi we akanga no kugira icyo amuvugaho ahita avuga ati “Ntabwo akunda kujya mu itangazamakuru ariko arahari […] Nzamwerekana mu byumweru bibiri biri imbere, ni umuramyi, arasenga cyane.”

Misigaro Gentil yasubiye ku kibuga kureba umukunzi we wamuzaniye indabyo abanyamakuru bagiye

Mu by’ingenzi bizanye Misigaro Gentil mu Rwanda, harimo igitaramo gikomeye azakora ku itariki ya 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali hanyuma ku wa 16 Werurwe 2019 asezerane na Rhoda.

Umuhango wo guhana isezerano uzabera muri New Life Bible Church hanyuma basangire n’inshuti zabo muri Heaven Garden.

Gentil Misigaro yari amaze imyaka 15 aba mu mahanga
Gentil Misigaro yavuze ko adashobora gushyira umukunzi we mu itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top