Imyidagaduro

Umunyarwenya Salvado yarushinganye n’umugore babyaranye kabiri (Amafoto)

Umunyarwenya Salvado yarushinganye n’umugore babyaranye kabiri (Amafoto)

Umunyarwenya Patrick Idringi [Salvado] uri mu bakunzwe mu karere yakoze ibirori gakondo we n’umugore we basezerana imbere y’imiryango mu muhango wabaye tariki ya 3 Gicurasi 2019.

Patrick Idringi Salvado yari amaze imyaka itanu akundana n’umukunzi we Daphine Frankstock. Mu gihe bari bamaranye ntibigeze bakora ubukwe ndetse bari batarirega mu miryango yombi.

Ibi birori byo guhamya isezerano ryabo imbere y’imiryango bibaye mu gihe tariki ya 3 Werurwe 2019 bari bakoze ibindi bikomeye byitwa ‘Kukyala’ ari nabwo bwa mbere Salvado yagiye kwirega kwa sebukwe bibera ahitwa Bunga mu Mujyi wa Kampala.

Ibi birori gakondo byo guhamya ubumwe bwa Salvador n’umugore we Daphine byabereye muri District ya Mityana.

Salvador yari yambaye ikoti ry’ibara ry’umuyemba uriho umukara mukeya mu gihe umugore yari yambaye ikanzu ishushe neza nk’iyo Umwamikazi Victoria yambaye mu 1840 ubwo yarushinganaga na Prince Albert.

Salvador na Daphine bahamije urukundo rwabo imbere y'imiryango
Ni umunsi w'ibyishimo kuri aba bombi...
Daphine arushinganye na Salvador nyuma y'imyaka itanu babana
Umunyarwenya Salvado yari yishimye bihambaye
Daphine na Salvador basanzwe bafitanye abana babiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top