Umunyarwenyakazi w’umugande, Anne Kansiime we n’umukunzi we w’umuhanzi Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bibarutse umwana w’umuhungu.
Anne Kansiime mu minsi ishize nibwo yagarageje ifoto imugaragaza atwite avuga ko yari ategereje igihe cyiza cyo gutangaza iyi nkuru nziza.
Icyo gihe yagize ati"Umutwe wanjye byari byancanze ntazi aho nahera. Nari ntegereje uburyo bwiza bwo kubitabgaza, vuba njye na Skylanta tugiye kugira umwana(yise ninja nto) wiyongera ku muryango wacu."
"Narimo nshaka uburyo bwiza mbibabwira nshuti zanjye(yabise ninjas) ko vuba njye na Kanyu Skylanta tuzunguka undi mu muryango, naretekereje, ndatekereza, ni ubuhe buryo bwiza?"
Uyu munyarwenya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashyizeho ifoto ari kumwe n’umwana avuga ko yibarutse ndetse atangaza amazina y’umwana we.
Ati"amazina ye ni Selassie Ataho. Ubu ibyaha byanjye byababariwe."
Abyaranye na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.

Ibitekerezo