Imideli

Umunyamideli Kantengwa Judith yahishuye uko yasambanyijwe na nyirarume

Umunyamideli Kantengwa Judith yahishuye uko yasambanyijwe na nyirarume

Umunyamideli Kantengwa Judith[Heard] yahishuye ibihe bishaririye yaciyemo mu buzima, uko yasambanyijwe na nyirarume n’uburyo inda zavuyemo inshuro enye.

Judith Heard uri mu banyamideli bakomeye mu karere, yavuze ko ubuzima bwe butigeze buba bwiza kuva mu buto kugeza aciye akenge akiyitaho.

Mu kiganiro ‘Mwasuze Mutya’ gikorwa na Faridah Nakazibwe kuri NTV, uyu mugore ukomoka mu Rwanda yavuze ko yababajwe bikomeye n’uburyo yasambajijwe na nyirarume ubwo yarimo yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza.

Yashimangiye ko ibibazo byatangiye kumukomerana nyuma gato y’urupfu rwa se. Yarerewe kwa nyirarume ubwo yigaga mu mashuri abanza hanyuma mu ijoro ryabanjirije ikizamini cya leta amufata ku ngufu.

Judith Heard yavuze ko yabigumanye ku mutima kuko atari afite uwo kubibwira. Icyo gihe amaze gusambanywa ngo nyirarume yaramwirukanye ndetse ahita amukura mu ishuri.

Uyu munyamideli kandi yagarutse ku bihe bishaririye yaciyemo akimara kuba umugore, uburyo yamamye inshuro enye zose inda zikikuramo kugeza ubwo yahise afata umwanzuro wo gushyira mu muryango we[adoption] imfura ye Brandon wari ufite imyaka itatu. Uyu yamukuye mu kigo cy’imfubyi.

Judith Heard ngo yasamye impanga nyuma y’imyaka itatu arera Brandon. Ubu ni umugore wishimye n’abana batatu, Brandon n’impanga ze ebyiri.

Amaze kugirana ikiganiro na NTV, Judith Heard yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Nujya kuvuga inkuru y’ubuzima bwawe, uzabe umunyakuri, nibikunanira ubyihorere. Twese dufite inkuru y’ubuzima ishobora kwigisha abandi kubaho ubuzima bwiza cyangwa bagashinga business.”

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Judith Heard yavuze ko yafashwe ku ngufu na nyirarume
Judith Heard asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top