Umunyamakuru Gentil Gedeon yatangije umushinga wo gutunganya kinyamwuga ubuhamya bw’abarokotse Jenoside
Umunyamakuru w’inkuru z’ibyegeranyo Gentil Gedeon Ntirenganya, yatangije umushinga yise “YOUR STORY” wo gukora filme mbarankuru ku barokotse Jenoside bashaka ko ubuhamya bwabo buzamara igihe kirekire, bunahindurwe mu zindi ndimi kugira ngo abatumva Ikinyarwanda babashe kumenya ubukana bw’ibyabaye.
Gentil Gedeon avuga ko iki gitekerezo yakigize amaze kubona ko hari ubuhamya bwinshi butangwa n’abarokotse Jenoside, ariko ntibubashe kugera kure kubera impamvu nyinshi zirimo kudashyirwa kuri internet ndetse no kuba buri mu Kinyarwanda gusa, kuba budatunganyije kuburyo bwa kinyamwuga n’ibindi.
Avuga ko yagize imbaraga zikomeye kuri iki gitekerezo, ubwo yagiranaga ikiganiro n’uwitwa Rurangirwa Darius, warokokeye muri Croix Rouge, wamaze imyaka 24 ataragira icyo atangaza ku byamubayeho, kandi mu by’ukuri ari ubuhamya bugaragaza ko Jenoside yateguwe.
Rurangirwa ngo yamubwiye ko yatangiye gutotezwa mu 1980 ubwo yakoraga mu mushinga wo gukwirakwiza amazi mu cyaro ahahoze ari muri Perefegitura Gitarama, akajya akubitwa n’abasore bo mu gace yabagamo bamuziza ko ari umututsi, ndetse ngo yakomeje gutotezwa kugeza Jenoside ikajije umurindi mu 1994.
Ubuhamya bwa Rurangirwa ngo yabushyize kuri internet akoresheje urubuga rwa YouTube, burebwa n’abarenga ibihumbi 60 kandi n’ubu baracyakomeza kubusura no kubuhererekanya.
Ahereye kuri ubu buhamya, ngo yasanze internet na filime mbarankuru byaba uburyo bwiza bwo kurushaho kumenyekanisha ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi, akoresheje ikigo cye cyitwa Gazelle kizajya gikora za filime mbarankuru ku buzima abantu banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na mbere yaho mu gihe batotezwaga n’abateguraga ubu bwicanyi.
Mu kiganiro twagiranye, yagize ati “Ubuhamya burya ni ikimenyetso simusiga ko Jenoside yabaye, kandi ko yateguwe. Kubika ubuhamya byo ni ugufasha ab’ibiragano bishya kuzamenya ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Gushyira ubuhamya murandasi, ni ukubwira amahanga ko yatereranye u Rwanda nyamara rukongera rukabaho.”
Yongeraho ati “Guhindura ubuhamya mu zindi ndimi nk’Igifaransa n’Icyongereza, ni ugufasha abatazi Ikinyarwanda kumenya ubukana Jenoside yakoranywe. Kubusakaza kenshi, ni uburyo bwo guhangana n’abagishaka gupfobya bagamije guhembera urwango”
Gentil Gedeon avuga ko umuntu wese ushaka gutanga ubuhamya bwakorwamo Filime mbarankuru ashobora kwegera ikigo cye kitwa Gazelle akerekwa uburyo yakorana nacyo kugirango inkuru izasohoke ifite inyigisho zikwiye kwerekwa abakoresha internet.
)
Ibitekerezo