Andi makuru

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Isangano Karongi yitabye Imana

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Isangano Karongi yitabye Imana

Rwasa Jerome wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio y’abaturage Isangano Karongi, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uwari umuyobozi wa Radio Isangano Karongi yitabye Imana.

Nk’uko Charles bakoranaga yabibwiye ISIMBI, Rwasa yazize uburwayi umuryango we utaratangaza, yari amaze igihe kinini arwaye kuko yafashwe muri Gicurasi uyu mwaka ajya kwivuza mu Buhinde, agaruka mu Rwanda n’aho arivuza mu bitaro bikomeye mu gihugu ariko biranga akaba yitabye Imana.

Rwasa Jerome yatangiye gukorera Radio Isangano ari n’umuyoboozi wayo muri 2010, akaba yarananyuze mu bitangazamakuru bitandukanye nk’Izuba Rirashe, yakoreye Radio Rwanda i Kigali, yakoreye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru muri Orinfor Butare na Kibungo ari umuyobozi waho.

Akaba yitabye Imana afite imyaka 51, yavutse tariki ya 28 Nzeri 1968, akaba yari afite impamyabumenyi ya Masters muri Genocide Studies and Prevention. Asize umugore n’abana 4.

Jerome Rwasa yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top