Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragayeho icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), akaba ari umuhinde waje mu Rwanda.
Uyu murwayi wagaragayeho iyi ndwara akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020, icyo gihe nta kimenyetso na kimwe cya yo yagaragazaga.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize kuri Twitter yagize ati "Uyu murwayi nta bimenyetso yagaragazaga bwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”
Minisiteri y’Ubuzima ikaba yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda iyi ndwara bagira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda inama zihuza abantu kandi bakibuka guhamagara 114 mu gihe hari umuntu babonye ugaragaje ibimenyetso.
)
Ibitekerezo