Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yatangaje ko hari umunsi yigeze gufatirwa mu cyuho ari kunywa inzoga mu kabiri ibintu bihabanye n’amahame y’idini rya ADEPR hanyuma agahita atumizwaho n’uwari umushumba w’itorero yasengeragamo.
Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Bosebabireba yavuze ko hari igihe yigeze kuregwa n’umuntu basenganaga kuri pasiteri we nyuma y’uko nubwo yari yakoze uko ashoboye akikinga ahari imbaga y’abantu yasanzwe ari gufata agasembuye.
Mu kiganiro na ISIMBI, Theo yemeje ko icyo gihe yahise abera umunyakuri uwo muvugabutumwa wari wamutumijeho akanamubwira ko uwo wamubonye yamusanze amaze kwirenza amacupa y’ubwoko butandukanye bw’inzoga.
Ati “Naramubwiye nti ‘buriya umuntu wambonye ashobora kuba yarambonanye icupa rimwe ariko nagira ngo nkwemerere ko ntanyweye inzoga imwe niba yarambonanye Primus ntabwo ari iyo yonyine nari nanyweye.’ Ako kantu katumye avuga ko aretse ibyo kwihuta hanyuma turavugana .”
Theo yerekanye ko ubwo yatangiraga kugirana ikiganiro kirambuye n’umushumba we ku bijyanye n’uko yafashwe anywa agasembuye yatunguwe no kumva agiriwe inama yo kujya akora uko ashoboye akihunza ahantu atekereza ko hahurira abantu basengana mu gihe agiye gufata ku gasembuye.
Ati ”Twakoze inama birangira ambajije ngo kuki wayinywereye aho abantu bareba, kuki utabihishe, ndavuga nti ‘mushumba umuntu wambonye byanga bikunda nawe arayinywa kuko nkurikije ukuntu nihishe sinzi ukuntu byamenyekanye’."
“Yahise ambwira ati ’kuki uzinywera ahagaragara.’ Ubwo mpita numva ko nakabaye nyinywa ahubwo ikosa ryabaye ko abantu babibonye “
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo nka ‘Bosebabireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo