Imyidagaduro

Umukunzi wa Diamond arashinjwa kwiba indirimbo aheruka gusohora

Umukunzi wa Diamond arashinjwa kwiba indirimbo aheruka gusohora

Umukunzi wa Diamond Platnmuz, Tanasha Donna, yashinjwe kwiba amagambo y’indirimbo ye ya mbere itaramara ukwezi igiye hanze.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG muri Kenya yibasiwe n’undi muhanzi w’umukobwa ukizamuka wo muri icyo gihugu witwa Bey T.

Bey T ni yatangiye uyu mwaka asohora indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya Hip Hop.

Avuga ko Tanasha nawe ugishaka kubaka izina muri muzika ya Kenya yamwibye interuro akunda gukoresha ‘Kenya to the World mu ndirimbo Radio aherutse gusohora.

Ashimangira ko iyo nteruro ikoreshwa n’abantu bashaka kugeza umuziki wa Kenya ku ruhando mpuzamahanga, kandi ko Tanasha atari yagera kuri urwo rwego.

Ati “Hagire ubwira Tanasha areke kuzamukira ku bandi.”

Aba bakobwa bahise baterana amagambo, Bey T afatanya n’abavuga ko Tanasha akoresha izina ry’umukunzi we Diamond ashaka kuzamuka byihuse.

Ku rundi ruhande hari abamubwiye ko ahubwo agomba gufatanya na Tanasha kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga aho kwirirwa mu ntonganya.

Bey T ushinja Tanasha kumwiba amwe mu magambo agize indirimbo ye

Tanasha yasubije ko ahubwo Bey T ari we ushaka kumuzamukiraho. Ati “Iyi Si irimo urwango rwinshi. Batangira intonganya bitwaje interuro ngo ni bo bayihimbye kandi yarakoreshejwe n’abahanzi benshi muri Kenya? Iyi Si ifite ikihe kibazo? Gufatanya no kuzamurana byagiye he?”

Tanasha Donna nibwo agitangira kuririmba nubwo yari asanzwe yaramamaye

Bey T yahise anasohora indirimbo irimo amagambo asesereza Tanasha, YUMVE HANO:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top