Umukobwa wahataniye Miss France yagonzwe na tingatinga arapfa
Morgane Rolland wahataniye ikamba rya Miss France 2017 yagonzwe n’ikimodoka cya tingatinga ahita yitaba Imana.
Ikinyamakuru Le Progrès cyatangaje ko Miss Morgane Rolland yashizemo umwuka ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo kugongwa n’imodoka yari ivuye mu isambu guhinga.
Morgane w’imyaka 22, yari afite ikamba rya Miss Pays Stéphanois 2017 icyo gihe yanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Loire ubwo yahataniraga ikamba rya Miss France.
Iyi mpanuka yamuhitanye ubwo yari ku igare rye atemberana n’umuhungu w’inshuti ye mu gace ka Le Chambon Feugerolles muri Loire. Uyu mukobwa ngo yabonye tingatinga yataye umuhanda ishaka kumugonga ahita ahindura icyerekezo byihuse ariko aza kugwa mu kindi kimodoka kinini.
Ngo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Saint-Etienne hifashishijwe indege ya kajugujugu ariko yagejejeweho yamaze gushiramo umwuka.
Sylvie Tellier, Umuyobozi Mukuru wa Miss France, yunamiye Miss Morgane Rolland avuga ati “Iyo urupfu rutwaye umukobwa muto w’imyaka 22, icyatubaho ni agahinga gusa.”

Ibitekerezo