Umukobwa wa Michael Jackson yibasiye abavuze ko yiyahuye ntapfe
Paris Jackson, umukobwa w’icyamamare Michael Jackson, yahakanye ibyavugwaga muri iyi minsi ko yiyahuye ntapfe, ashimangira ko ababivuze bafite ikinyoma.
Ikinyamakuru TMZ nicyo cyatangaje bwa mbere ko uyu mukobwa w’umunyamideli ufite imyaka 20 yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahura mu rugo rwe ruri i Los Angeles.
Paris Jackson akibona inkuru yasohotse havugwa ko yiyahuye yahise ajya aho yanditswe kuri TMZ kuri Twitter abibasira mu bitutsi bikomeye ariko ntiyasobanura icyabaye neza ahubwo akurikizaho udushushanyo tw’uburakari bwinshi cyane.
Mu makuru yavugwaga, Umuvugizi wa Polisi yabwiye AFP ko ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2019, hageragejwe kwiyahura ariko uwabikoze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Ntabwo ari ku nshuro ya mbere uyu mukobwa wa Michael Jackson yari agerageje kwiyahura kuko no mu 2013 yabigerageje ndetse yagiye yemerera itangazamakuru ko yabigerageje kenshi.
Mu bundi butumwa yashyize kuri Twitter ku makuru amaze iminsi avugwa kuri se, Paris yavuze ko atari akazi ke kurwanirira umurage wa Michael Jackson ariko agerageza kwifatanya n’umuryango we uri kurwanirira ishyaka iki cyamamare cyavuzweho gukoresha ubusambanyi abana b’abahungu bato muri filime imaze iminsi ivugisha benshi yiswe "Leaving Neverland”.

Ibitekerezo