Umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria yapfuye avuye gushyingura nyina
Umukinnyi wa filime, LinChung Duke Oliver yaguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari mu rugendo rugana Lagos ava gushyingura umubyeyi we.
LinChung Oliver yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019 nk’uko byatangajwe na Basorge Tariah wahanze filime y’uruhererekane ‘Do Good’ uyu mukinnyi yamamayemo.
Basorge Tariah yanditse kuri Instagram ati “Umutima wanjye uraremerewe aka kanya. Ndi mu icuraburindi no mu mubabaro […] Twabuze Silvanus wakinnye muri Do Good. Umuvandimwe wanjye yari avuye gushyingura umubyeyi we.”
Duke Oliver yamamaye nka LinChung ndetse azwi nka Sylvanus muri filime yakinnye ‘Do Good’.
Yabanje kuba umunyamakuru wa Star FM on aho yakoranaga n’abandi banyarwenya bakomeye muri Nigeria.
LinChung yitabye Imana nyuma gato y’abandi bakinnyi ba filime bapfuye mu gihe gito gishize. Akurikiye mugenzi we Abe Ishola Monsurat Olabisi uzwi nka Bisket.
Kuva muri Mutarama 2019 kugeza ubu, Nigeria imaze gupfusha abakinnyi ba filime umunani, abandi barimo Ijewuru, Rotimi Alfred Popoola, Tony Anyasodor n’abandi.
)
Ibitekerezo