Siporo

Umukinnyi w’umunyarwanda yaburiwe irengero, ikipe ye irimo kumushakisha

Umukinnyi w’umunyarwanda yaburiwe irengero, ikipe ye irimo kumushakisha

Ikipe y’amagare ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, irarangisha umunyarwanda uyikinira Mugisha Samuel waburiwe irengero muri Amerika aho bari bagiye gusiganwa.

Iyi kipe iri muri Amerika mu isiganwa rya Maryland Classics, yemeje ko uyu munyarwanda yaburiwe irengero ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege tariki ya 31 Kanama 2022.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa Twitter, bavuze ko ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege muri Amerika aho gusanga abandi aho bacumbitse ahubwo we yashatse uko yatoraka.

Bagize bati “Mugisha yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama nk’uko byari biteganyijwe. Ntabwo yabashije kuba yakurikiza inzira zari zateguwe kugira ngo ajye kuri hoteli ahubwo yariyeranje kugira ngo akurwe ku kibuga cy’indege.”

Bakomeje bavuga ko atizgeze agera aho ikipe icumbitse ndetse atanigeze yitabira isiganwa.

Bati “ntabwo yigeze agera aho ikipe icumbitse cyangwa ngo yitabire isiganwa yagombaga kugaragaramo ejo hashize. ProTouch n’abateguye isiganwa bamaze kumenyesha ubuyobozi ko yabuze.”

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 20218, yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.

Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.

Mugisha Samuel yaburiwe irengero
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 6-09-2022

    We e gtg h any shß hhhh Hhhh KKK w he h cc fwb hy bxt

IZASOMWE CYANE

To Top