Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane yemeje ko nta bafana agikeneye
Umusore witwa Sunday Justin uvuga ko ari umujyanama wa Mwiseneza Josiane avuga ko kuri ubu uyu nyampinga watowe nk’umukobwa ukunzwe nta bafana akeneye mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana.
Sunday avuga ko Mwiseneza ataryamye nk’uko hari abamaze iminsi babivuga kuko yatangiye ibikorwa by’uwo mushinga, akaba ari mu gice cya mbere cyo gushaka abafatanyabikorwa.
Ati “Nk’ubu urugero twabonye uzadufasha gushyira mu bikorwa, dusinya amasezerano nawe, ni ibintu bisaba ibiganiro, ingengo y’imari no kubyigaho ari nabyo tumaze iminsi turimo.”
Uyu Nyampinga kandi ngo afite ibindi bikorwa bitandukanye ahugiyemo nko kwitabira ibitaramo bifasha urubyiruko kwidagadura no kuzamura impano.
Mu gihe hamaze iminsi havugwa umuka mubi mu bafana ba Mwiseneza, bavuga ko atakibamenyesha ibikorwa bye, ahubwo bakabyumva mu itangazamakuru, Sunday Justin we avuga ko kurakara kw’abafana ntacyo bimaze kuko n’ubundi uyu nyampinga atabakeneye muri iki gihe.
Ati “Nababwira ko ubu tuvugana ntabwo nkeka ko Josiane akeneye abafana cyane. Akeneye abantu bamugira inama yo gushyira mu bikorwa umushinga we, bamwumva, bamutera inkunga z’ubwoko bwose, ariko ‘fanatisme’ yararangiye.”
Ntiyemera ko hari abafana ba Josiane bakiriho, kuko ibyabo byarangiye amaze gutorwa. Ahubwo ngo niba uwo mwuka mubi unahari, uri mu bakunzi kuko ari bo asigaranye.
Ati “Ahubwo hari abantu babaye abafana, batamenye igihe cy’impinduka yo kuva ku bufana ukajya ku mukunzi, umujyanama no gushyigikira, n’ubu baracyiyita abafana.”
Sunday avuga ko abafite amatsinda yo ku mbuga nkoranyambaga y’abafana bakwiya kuyahagarika ibyo gufana ahubwo bakamwegera bagakorana nk’abafatanyabikorwa.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE SUNDAY JUSTIN YAGIRANYE NA ISIMBI TV HANO:
)
Ibitekerezo