Andi makuru

Umuherwe Jack Ma yishimiye gukoresha abakozi be agatunambwene

Umuherwe Jack Ma yishimiye gukoresha abakozi be agatunambwene

Umushinwa ukize kurusha abandi, Jack Ma avuga ko bimutera ubwuzu kubona abakozi b’ikigo cye, Alibaba bakora amasaha 12 ku munsi, iminsi itandatu kuri irindwi igize icyumweru.

Uyu mugabo yasobanuye ko mu kigo cye itsinda ry’abakozi rimwe rikora guhera saa tatu z’igitondo kugeze saa tatu z’ijoro, bagahinduranya n’abandi bakora ijoro.

Bemerewe kuruhuka umunsi umwe mu cyumweru. Ni ukuvuga ko mu masaha 168 agize icyumweru, abakozi ba Jack Ma bamara 72 ku kazi.

Reuters ivuga ko ubwo yabazwaga niba abakozi be batabura umwanya wo kwita ku miryango yabo, yasubije ati “ Ku bwanjye mbona gukora muri ubu buryo ari umugisha ukomeye.”

“Ibigo byinshi n’abantu benshi ntibibona amahirwe yo gukora mu buryo bwa 996 (9am-9pm, 6 days). Udakoze muri ubu buryo ukiri muto ubwo wazabukoramo ryari?”

Aya magambo yateje impaka kuri internet ndetse abakozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bamwe bivumbura bagaragaza uburyo bavunika.

Ariko Jack Ma we yumva ntawe ukwiye kurya ibyo ataruhiye. Ati “Muri iyi Si buri wese ashaka intsinzi, ubuzima bwiza no kubahwa. Reka mbabaze, udakoresheje igihe n’imbaraga byinshi kurusha abandi ni gute wagera ku iterambere ushaka?”

Yatanze urugero ku zindi nganda z’ikoranabuhanga ziri gufunga, abakozi bakabura akazi.

Ati “Nigereranyije nabo nsanga ndi umunyamahirwe sinicuza gukoresha abakozi banjye cyane, sinzahindura icyo gice cy’imitekerereze yanjye.”
Muri uku kwezi, impirimbanyi zatangije umushinga wo kwerekana ibigo bikoresha abakozi nabi ku rubuga rwa Microsoft rwitwa Github. Alibaba yaje imbere mu gufata abakozi nabi.

Bamwe bashinja Jack Ma kwica itegeko ry’umurimo ryo mu Bushinwa rigena ko nta mukozi ukwiye gukora amasaha arenga 40 mu cyumweru.

Jack Ma yahoze ari umwarimu w’Icyongereza kugeza mu 1999 ubwo yashingaga urubuga rukorera ubucuruzi kuri internet Alibaba rwaje kumugira Umushinwa ukize kurusha abandi, akaza no baherwe bakomeye ku Isi n’umutungo wa miliyari 40 z’amadorali.

Jack Ma asanga abakozi be yarabagiriye neza akabaha amahirwe yo gukora amasaha 72 ku cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top