Iyobokamana

Umuhanzi Prosper Nkomezi yatanze umusogongero mbere yo kumurika album

Umuhanzi Prosper Nkomezi yatanze umusogongero mbere yo kumurika album

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Sinzahwema“ yashyize hanze indirimbo nshya anatangaza igihe azamurikira album ye.

Prosper Nkomezi yamaze gushyira hanze ” Hazaba” indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abatuye Isi ibyiza by’ijuru, anatangaza ko azamurika album ye ya mbere tariki 7 Nyaka nga 2019.

Nkomezi ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo ’Ibasha gukora’ ari nayo yitiriye agitaramo agiye gukora.

Ni umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni impano ije guhindura byinshi k ubuzima bw’abazabasha gukurikira ibihangano bye nk’uko abihamya.

Prosper Nkomezi kugeza ubu ugize imyaka 23 y’amavuko, abarizwa mu itorero rya Zion Temple, yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2017.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye ziri gufasha imitima ya benshi zirimo: ’Ibasha gukora’, ’Humura’, ’Singitinya’, ’Sinzahwema/Amamara’, ’Urarinzwe’, ’Nzayivuga’ n’izindi.

Yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw, yadutangarije ko agiye gukora igitaramo yise ’Ibasha gukora live concert’ azamurikiramo album ye ya mbere yise ’Sinzahwema’.

Yagize ati “Ngiye gukora igitaramo kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y’Imana ariyo iyi yageze."

Akomoza ku ndirimbo ye nshya yise ” Hazaba” aherutse gushyira ahagaragara yagize ati “Indirimbo nshya nise ‘Hazaba’, ikubiyemo ubutumwa bw’ibyo tuzabona mu ijuru, nitugerayo muri rusange nibutsaga abantu ko dukwiye guharanira kuzabayo kuko hazaba ibyiza byinshi bidadanzwe tutigeze tubona ku Isi.”

Umva hano indirimbo Hazaba y’umuhanzi Prosper Nkomezi, aherutse gushyira ahagaragara

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top