Umuhanzi Enric Sifa yakiriwe byemewe n’amategeko n’umuryango w’Abanyamerika
Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Enric Sifa, yabonye umuryango umwakira, ukamugira umwana mu rugo mu buryo bwemewe n’amategeko yo muri icyo gihugu.
Sifa ubusanzwe witwa Eric Nshimyumuremyi, yamenyekanye mu ndirimbo ‘Ingorofani Ihindutse Indege’. Avuga ko yakuriye mu buzima bugoranye ababyeyi be bamaze gupfa, agasabiriza ndetse agacuruza nk’umuzunguzayi.
Nyuma yaje kujya muri USA, agiye kwiga, aza kurongorera muri icyo gihugu muri 2014. Mu gihe yari mu masomo, yacumbikiwe n’imiryango itandukanye igera kuri itanu.
Enric Sifa, abinyujije kuri Instagram yavuze ko muri icyo gihe cyose atumvaga akeneye kwakirwa mu muryango, ngo abe umwana mu buryo bw’amategeko.
Ati “Umwe muri iyo miryango waranyegereye unsaba kunyakira. Mu by’ukuri sinigeze niyumvamo ibyo kwakirwa. Ariko maze gushyingirwa nkatekereza ibyo kugira abana nabonye akamaro ko kugira umuryango wemewe n’amategeko.
Yakomeje avuga ko mu byumweru bibiri bishize ari bwo we n’uwo muryango basezeranye mu rukiko ko ababera umwana.
Muri Nyakanga y’umwaka ushize, ubwo Enric Sifa yari amaze imyaka irindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse mu Rwanda kwerekana umugore we Whitney Sifa.
Yakiriwe mu birori byabereye muri Hotel Onomo, ababyitabiriye bose baza bambaye umweru gusa.

Ibitekerezo