Umuhanzi Cyusa Ibrahim wamenyekanye cyane mu njyana gakondo, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu.
Cyusa Ayan Rwego, imfura ya Cyusa Ibrahi yavutse ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe avukira muri Canada aho nyina w’umwana ari.
Uyu muhanzi akaba amaze kwandika izina mu njyana gakondo aho akunzwe n’abatari bake bitewe n’indirimbo ze. Akaba akunze no gusohora abageni mu nzu ku munsi w’ubukwe bwa bo.
Ni umuvandimwe w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Stromae ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Cyusa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Rwanda nkunda’, ‘Mbwire nde’, ‘Ndi Umunyarwanda’, ’Migabo’ n’izindi.
Cyusa n'imfura ye

Ibitekerezo
Gisele nkusi
Ku wa 1-04-2020Ndamukunda Casa et felicitation pour le bebe