Umuhanzi Adrien Misigaro yasigiye ibyishimo abari kugororerwa i Iwawa (Amafoto&Video)
Umuririmbyi Adrien Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana yasuye Ikirwa cya Iwawa ahari kugororerwa urubyiruko n’abagabo bakoresheje ibiyobyabwenge.
Misigaro yagiye ku Kirwa cya Iwawa aherekejwe na Miss Mutesi Jolly, Nyiramongi Odette rwiyemezamirimo ukunze gufasha urubyiruko mu mishinga itandukanye ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru.
Misigaro yasuye iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019. Yasuye abari kuhagororerwa kuko ngo ‘yasanze ubutumwa butagera ku bo bugenewe biciye mu kuririmba gusa’.
Ati “Nasanze kuririmba gusa bidahagije, iki gikorwa nasanze cyahindura ubuzima bw’abandi bantu. Nasanze gukorera ibitaramo i Kigali gusa bitaba bihagije ahubwo mpitamo kuza hano ngo nkoreshe ijwi ryanjye mfashe aba bantu.”
Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, Niyongabo Nicolas yavuze ko abari kugororwa bose hamwe bagera ku 3,824. Yashimangiye ko hafi ya bose bahagera bafite ubuzima bubi kubera ibiyobyabwenge gusa ngo usoje amasomo wese asubira iwabo yarabaye mushya.
Mu masomo bahabwa harimo ay’uburere mboneragihugu, ubumenyingiro n’imyuga nk’ububaji, ubwubatsi, kudoda, ubuhinzi bw’umwuga no gutwara moto n’ibindi.
Misigaro Adrien yabwiye urubyiruko ruri Iwawa ko rudakwiye gucika intege ngo rwumve ko byose byarangiye ahubwo ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kugirwa bashya ndetse buri wese agaharanira kuzatahana ubumenyi buzamutunga mu buzima busanzwe.
Yahembye amakipe abiri aherutse kwitwara neza mu irushanwa ryabaye ku Kirwa cya Iwawa. Yabasigiye impuzankano bazajya bambara mu kibuga anabasigira imipira yo gukina.
Misigaro kandi yemeye ko azashakira iki kigo mudasobwa ziziyongera ku zo bigishirizaho uru rubyiruko.
Iki kigo kirimo n’abahanzi bari basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo umuraperi Fireman, Neg G The General na Young Tone wari uzwiho kuririmba cyane Rap y’Icyongereza.
Aba bahanzi Adrien Misigaro yabemereye ko nibasoza amasomo bagasubira mu buzima busanzwe azabafasha mu muziki wabo ndetse akazabakorera indirimbo mu majwi n’amashusho kugira ngo basakaze ubutumwa bwigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Nishimiye cyane kuba barateye intambwe yo kugera hano, ntabwo ari bo bonyine banyoye ibiyobyabwenge, hari n’abandi. Ndifuza kuba nabakorera indirimbo ivuga kuri ibi bintu, bose naganiriye na bo numvise bafite gahunda yo guhinduka. Mu gihe cyose bazava hano nzabafasha mu muziki wabo no gukora indirimbo yatuma urubyiruko ruhagarika ibiyobyabwenge.”
Kugeza ubu, urubyiruko n’abagabo barenga 18,000 ni bo bamaze gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Amasomo y’imyuga ahabwa uru rubyiruko n’abagabo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyuga (WDA).

Ibitekerezo