Miss Sonia Rolland, nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yamaze gutandukana n’umugabo we Jalil Lespect, bafitanye umwana w’umukobwa.
Jalil w’imyaka 42 yari amaze imyaka icyenda abana na Uwitonze Sonia Rolland, w’imyaka 37.
Mu mpera za Nzeri Ikinyamakuru Voici cyandikirwa mu Bufaransa cyavuze ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa impamvu yatumye bahitamo guhagarika urugendo rw’urukundo rwabo ntiyamenyekanye.
Kuri uyu wa Kane Jalil Lespert usanzwe amenyerewe muri filime zisetsa, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ahamya amakuru yo gutandukana kwabo ndetse yemeza ko yamaze gufata umurongo mushya, icyakora ntiyatangaje ikibatandukanyije.
Ati “Nyuma y’imyaka icyenda mu rukundo. Natangiye ubuzima bushya, icyerekezo gishya. Warakoze kuri iyo myaka yose twamaranye dusangira ibyishimo, twubakana tunigishanya. Hagati yacu hazahoraho ikiduhuza, umukobwa twabyaranye. Inzira zacu zaciye ukubiri ariko kubera we, ahazaza hacu mu buryo bumwe cyangwa hazahora ari hamwe.”
Sonia Rolland na Jalil Lespert bamenyanye ubwo bahuriraga mu ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Uomo Vogue mu 2009, iby’urukundo rwabo bigatangira ubwo.
Mu gihe bamaranye babyaye umukobwa witwa Kahina ufite imyaka irindwi y’amavuko. Miss Sonia Rolland kandi afite undi mukobwa witwa Tess yabyaranye na Christophe Rocancourt bahoze bakundana mu 2007.
Kuwa 24 Mutarama 2017 ubwo hari ku munsi wuzuza imyaka umunani Sonia Rolland yari amaze abaye umwe na Jalil Lespert. Uyu Nyampinga yanditse kuri Instagram agaragaza ko umugabo we yihariye ndetse ko nta wundi mu bo azi yamugereranya na we.
Miss Sonia Rolland yavuze ko umugabo we ‘Jalil Lespert ari ntagereranywa mu bagabo, ababyeyi n’abandi bose bateganya gutera iyi ntambwe’. Icyo gihe yavugaga ko imyaka umunani bari bamaranye na Jalil Lespert ngo yari yarahinduye byinshi mu buzima bwe, gusa byose byayoyotse mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Ibitekerezo