Umunyamideli w’umunya-rwanda uba wubatse izina muri Tanzania, Jasinta Makwabe yahishuye ko ubukwe bwe bwapfuye hasigaye iminsi micye ngo butahe ndetse bikamuviramo hafi gufatwa n’ihungabana ryo mu mutwe.
Jasinta yavuze ko yabeshywe n’umugabo wendaga kumushaka agahita anamuburira irengero nyuma y’igihe gito asoje myinshi mu migenzo ya Kinyarwanda yo gushyingirwa.
Ati "Barakoye ndetse baranansaba ariko umugabo yari umubeshyi rwose kuko nyuma y’iyo mihango nahise mubura igihe kinini cyane.”
Uyu mukobwa umaze iminsi i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL, yabwiye IGIHE ko uku gukinishirizwa amarangamutima mu gihe yari yatangiye kwitegura gushinga umuryango byari bigiye kumusunikira mu gahinda gakabije avuga ko atari bushobore kwivanamo.
Ati "Mu by’ukuri ntabwo ari ibintu byiza nanyuzemo nkunda kuvugaho gusa byari bigiye kuntera agahinda gakabije kubera ko naravugaga ntii’ afite gahunda,azi icyo ashaka Kandi atari byo’.”
Jasinta Makwabe yavuze ko ku bwe yakwishimira gushaka umugabo w’Umunyarwanda, ati “Byaba ari ibintu bidasanzwe, mbonye ufite gahunda ihamye byaba ari byiza cyane.”
Mu ntangiriro za 2025 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ni bwo yahishuye ko yasabwe akanakobwa, icyo gihe yifashishije amafoto bari muri iyo mihango.

Ibitekerezo