Uko gahunda y’umunsi usoza shampiyona iteye n’abakinnyi 17 batazakina
Kuri uyu wa gatandatu saa 15:30’ amakipe 16 agize Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) ,arakina imikino y’umunsi wa 30 ari na wo usoza iki gikombe cyamaze kwegukanwa Rayon Sports.
Nk’uko biteganyijwe, imikino y’umunsi wa 30 yose irabera umunsi umwe ndetse itangirire ku isaha imwe nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’itangira rya shampiyona.
Kugeza ubu, byamaze kwemezwa ko ikipe ya Rayon Sports yatsindiye igikombe cya shampiyona ndetse izanagishyikirizwa mu mukino yakiramo ikipe ya Marines FC, mu gihe kandi umusaruro w’ikipe y’Amagaju FC wayerekeje muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Amakipe ane ya mbere muri shampiyona yamaze kugaragara bidasubirwaho aho Rayon Sports iyoboye urutonde igakurikirwa na APR FC, Mukura VS&L ndetse na Police FC iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona.
Uko imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu tariki 1,Kamena 2019
Mukura VS vs Gicumbi FC (Stade Huye)
Espoir FC vs AS Muhanga (Rusizi Stadium)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)
Police FC vs APR FC (Stade de Kigali)
Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi Stadium)
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade
Amahoro)
Bugesera FC vs Kirehe FC (Stade Kicukiro)
Musanze FC vs SC Kiyovu (Stade
Ubworoherane)
Abatemerewe gukina umunsi wa 30 wa Shampiyona:
1. Rugwiro Herve (APR FC)
2. Uwimbabazi Jean Paul (Police FC)
3. Ishimwe Saleh (SC Kiyovu)
4. Biraboneye Aphrodis (Amagaju FC)
5. Rucogoza Ilias (AS Muhanga)
6. Ruboneza Jean Bosco (AS Muhanga)
7. Habumuremyi Gilbert (Kirehe FC)
8. Roo Akuffo Muhamed (Kirehe FC)
9. Cyuzuzo Ally (Kirehe FC)
10. Habimana Yussuf (Kirehe FC)
11. Uwimana Guillain (Etincelles FC)
12. Nahimana Isiac (Etincelles FC)
13. Ndizeye Innocent (Mukura VS & L)
14. Mutsinzi Ange (Rayon Sports FC)
15. Niyonkuru Sadjat (Marines FC)
16. Mugisha Patrick (Marines FC)
17. Hakizimana Arnaud (Sunrise FC)

Ibitekerezo