Imyidagaduro

Uduseke ducuritse twanenzwe, Miss Rwanda yasabye imbabazi

Uduseke ducuritse twanenzwe, Miss Rwanda yasabye imbabazi

Nyuma yo gutegura uduseke n’imitemeri yatwo bicuritse ubwo habaga ijonjora rya Miss Rwanda 2021, banenzwe na benshi ko ibyo bakoze bitabaho, abategura iri rushanwa bakaba basabye imbababzi.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2021 nibwo habaye ijonjora ryo gutoranya abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Iki gikorwa cyanyuze kuri televiziyo ya KC2, mu miteguro yari ihari bari bateguye uduseke ducuritse n’imitemeri yacyo.

Ni ibintu byagawe n’abantu batandukanye, bose bakaba buririye ku gitekerezo cy’uwitwa Nkuranga Alphose.

Abinyjije kuri twitter yagize ati"Umutako mwiza, umuteguro mwiza ni ufite igisobanuro.

Miss Rwanda mwashatse kutwereka iki mu giseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande? Mumfashe nsobanukirwe bitaba ari uwateguye yibwira ko harimo “innovation”. Igiseke cyubitse kiba cyamennye, kirimo ubusa."

Benshi bavuze kuri iki gitekerezo banenze cyane ibyakozwe na Miss Rwanda. Uwitwa Nizeyimana Olivier De Maurice yagize ati"Ubutaha bazacurika igisabo cg bavune umuheto"

Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu"Uwakoze uyu muteguro ndamugaye mu Rwanda,iwacu i Rwanda Igiseke gihora cyuzuye amahore ,kucyubika kiba cyamennye
Ni uko umutemeri wacyo muwushyira iruhande?Oya rwose
Musigeho kirazira."

Murenzi Arcade "Bagire bapfundikire ibyo biseke vuba niba koko haricyo baduhishiye. Ubwo turabara ko bari babyanitse bitegura kugira icyo baduhishiramo."

Miss Rwanda ikaba yiseguye kuri iki gikorwa kandi ko bazakomeza kwakira inama bagenda bagirwa.

Bagize bati"Nk’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n’ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere."

"Ibyagaragaye ko bitagenze neza bijyanye n’umuteguro (decoration) mu gutangaza abakobwa batsinze amajonjora y’ibanze muri #MissRwanda2021 bizakosorwa ubutaha. Turabashimira ku bitekerezo byiza mukomeza kuduha."

Ni uku uduseke twari duteguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top