Umuco

Ubwitabire budasanzwe mu ijonjora rya Miss Rwanda i Huye, bamwe bagarutse (Amafoto)

Ubwitabire budasanzwe mu ijonjora rya Miss Rwanda i Huye, bamwe bagarutse (Amafoto)

Ijonjora rya Miss Rwanda ryageze mu Ntara y’Amajyepfo mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye, haje abakobwa benshi ndetse bamwe batsindiwe ahandi baje kugerageza amahirwe bwa kabiri.

Mu buryo budasanzwe kuri Credo Hotel i Huye hateraniye abakobwa benshi cyane ndetse bikubye kabiri umubare munini w’abari basanzwe bitabira ijonjora mu bice bitandukanye kuva iri rushanwa ryatangira.

D’amour Uwase Rangira, umwe mu bakora ibarura ry’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yabwiye ISIMBI ko abiyandikishije mu ijonjora ry’i Huye ari abakobwa 67, abaje ni 40, hanyuma abagera kuri 20 bemererwa guhatana. Abenshi basubijwe inyuma kubera kutuzuza igipimo cy’uburebure bwa metero 1.70 busabwa.

Iri jonjora ryaranzwe n’ubwitabire budasanzwe ndetse n’abakobwa babiri bamaze kuratira mu ntara ebyiri ari bo Umutoni Gisele na Uwingeneye Safa Claudia. Babwiye ISIMBI ko biteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma.

Iri jonjora rizakomeza kuri uyu wa 23 Ukuboza hatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.

Ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda buherutse gutangaza impinduka muri iri rushanwa bwemeza ko abakobwa babiri bazakurikira Nyampinga w’u Rwanda bazahembwa amafaranga.

Ababarura abakobwa bitabiriye Miss Rwanda uyu munsi babonye akazi katoroshye!

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

I Huye, ijonjora ryitabiriwe cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top