Ubwitabire budasanzwe mu gitaramo cy’amateka mashya ya Buravan (Amafoto)
Umuhanzi Yvan Buravan umaze imyaka itatu n’igice yinjiye byeruye mu muziki yanditse amateka mashya yinjira mu bamaze gukora ibitaramo bikomeye mu Rwanda ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise The Love Lab.
Ni ibihe bishya ku gisekuru gishya mu muziki, uwabibonye wese yavugaga ko bidasanzwe! Kuva ku bitambambuga kugeza ku basheshe akanguhe, uwatashye ibirori bya Buravan wese yatashye amukuriye ingofero, "nutarya urukwavu yemeye ko ruzi kunyaruka!"
Iki gitaramo cyagaragaje intera izina Buravan rigezeho mu Rwanda cyabereye kuri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2018. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, ibyicaro byose byari byateguwe byashize ku buryo umubare munini w’abafana byabaye ngombwa ko bakurikira ibirori bahagaze nabwo babyigana.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye bakomeye mu gihugu barimo na Minisitiri Nduhungirehe Olivier kugera no mu bahanzi bakomeye mu byiciro bitandukanye nka Intore Masamba, Kizito Mihigo, Aline Gahongayire n’abandi.
Nticyatinze cyane kuko uyu musore yinjiye ku rubyiniro ahagana saa tatu zuzuye asoza saa tanu n’igice. Yabanjirijwe n’Umunya-Zimbabwe witwa King ucuranga ’Saxophone’ mu majwi y’indirimbo zitandukanye zirimo n’iz’abahanzi bo mu Rwanda nka Meddy n’abandi.
Buravan yinjiye ku rubyiniro mu mwambaro w’abakora muri Labolatoire cyo kimwe n’abari bamugaragiye bose. Abitabiriye igitaramo benshi bari bahagurutse, wabonaga bafite amashyushyu yo kumenya ibikurikiraho.
Uyu musore byageze ubwo yikuramo itaburiya asigarana indi myambaro yari yambaye, benshi bavuza akaruru mu kumwakira na we ababaza niba biteguye igitaramo, yemeza ko yambariye kubashimisha.
Mu gice cya mbere, Buaravan yaririmbye indirimbo zirimo agace gato ka ’Majunda’ yatangiriyeho umuziki, ’Si Belle’ iheruka, ’Heaven,’ ’Bindimo,’ n’iyitwa ’Malaika’. Byageze iki gihe nta wundi muhanzi uragaragara ku rubyiniro ahita atangaza ko umwanya ugezweho ari uwo guha ikaze impano nshya.
Igitaramo cya Buravan cyabereye umugisha abahanzi bakizamuka barimo Amalon wize uri mu bize umuziki ku Nyundo, yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa ’Yambi’; akurikirwa na Victo Rukotana, umunyempano ukunzwe bikomeye mu ndirimbo yitwa ’Promise’, yayiririmbye agendana n’abitabiriye iki gitaramo. Iki cyiciro cyapfundikiwe na Kevin Star, umusore ukiri muto uri mu bagize The New Level yazamuye na Buravan.
Buravan yagaragaje udushya twinshi mu cyiciro cya kabiri cy’igitaramo cye, yahinduye imyambaro inshuro nyinshi. Icyatunguye abitabiriye ni uburyo nta wundi muhanzi wigeze aririmba usibye abo bakoranye zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye mu gihe bimenyerewe ko abandi bahanzi bakoze ibitaramo nk’ibi biyambaza bagenzi babo benshi.
Charly & Nina, Active na Uncle Austin bose bafashije uyu musore mu ndirimbo baririmbanye gusa, nta wigeze aririmba indi ndirimbo ye, ibyo bamwe bashimangiraga ko iki koko ari "igitaramo cyo kumurika album ya Buravan, bitavangiye".
Buravan yaririmbye indirimbo zirimo n’izitarasohoka nka ’Oroha’ yakoranye na Charly & Nina ndetse na ’Canga irangi’ yakoranye na Active. Ni indirimbo wabonaga ko zakiriwe neza n’abafana ndetse bamwe batangiye kuhamenyera amagambo azigize.
Igitaramo cyarushijeho gushyuha ubwo Buravan yatumiraga se ku rubyiniro! Uyu musore yabanje kwerekana abagize umuryango we bari baje kumushyigikira, ageze ku babyeyi avuga ko ari abantu bakomeye mu buzima bwe ndetse ahishura ko inganzo ye ayikomora kuri se usanzwe wandika imivugo.
Burabyo Yvan umaze kumenyekana cyane nka Buravan ni mwene Burabyo Michael na Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu bana batandatu.
Mu muziki yatangiye kugaragaza impano mu 2009, aho yitabiriye amarushanwa ya RwandaTel, aba uwa kabiri ahabwa amafaranga miliyoni n’igice. Mu 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga.
Ibi ni bimwe mu byamusunikiye ku gukunda umuziki no kwiyemeza kuwukora ku giti cye, abihishurira umuryango n’inshuti ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ku itariki ya 20 Mata 2015. Ni nabwo yahise ajya muri studio akora indirimbo ya mbere.
Yaherukaga kwandika andi mateka mashya nk’umuhanzi ukomeye muri iki gihe, ahigika abahanzi bakomeye muri Afurika mu irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Amafoto: Birindwa Jean Claude
)
Ibitekerezo