Uburozi bwiza waha umugabo wawe ni ukumusengera kuruta ubw’abapfumu - Kecapu
Kecapu yasabye abagore bifuza kwigarurira imitima y’abagabo babo kwiyambaza inzira y’amasengesho kuruta kwirirwa bajya mu bapfumu kubashakira imiti ituma batazigera babasiga mu gihe gito.
Mukayizere Jalia Nelly ukoresha Izina rya Kecapu muri sinema yagaragaje ko imigirire idakwiye imaze gushinga imizi muri benshi mu bagore n’abakobwa yo kujya mu bavuzi ba gakondo gushakayo imiti yo guha abagabo cyangwa abakunzi babo kugirango bongere ingano y’urukundo babagirira
Mu kiganiro na ISIMBI, Kecapu yavuze ko hari abagabo benshi bahabwa n’abagore babo bene iyi miti ya gakondo ku buryo bashiduka basigaye bitwara mu buryo budasanzwe burimo no gukora ibintu nawe atigeze ategura ndetse no kwiyumva mu buryo busa nk’ubuteye inkeke.
Ati “Hari abagabo babuha bakirirwa bagenda akava nk’aha akagera ku Kacyiru n’amaguru ntacyo agiye gukorayo ndetse abagore babo bakishimira ko imiti yamaze gukora kandi hari igihe biriya bintu biba byinshi ntibikore icyo byari bigenewe. Uburozi bwiza ni uko wasengera urugo rwawe ugasaba Imana igakomeza kubashyigikira bikarangira."
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya Series’ yanerekanye ko intandaro y’iyi migenzereze yatangiye gufata intera muri iki gihe itari kure y’ingingo y’uko mu gihugu hakomeje kwiyongera umubare munini w’abakobwa bagejeje igihe cyo kujya mu rugo kandi rimwe na rimwe abasore cyangwa abagabo bakundana baba badafite ubushobozi faranga bwo gukora ubukwe.
Ati “Hari abakobwa bari ku gitutu cy’imyaka n’icya bagenzi babo, ibyo bituma bahita bajya kwa ‘Mwalimu’ akamusaba umuti wo gutuma umusore cyangwa umugabo bari gukundana agira gahunda yihuta yo gushinga urugo. Umugabo nawe yamara kurogwa nibwo ubona atangira kugurisha ibintu bye byose ngo arongore.”
Iki kinyuranyo hagati y’intego n’ubushobozi bw’aba bombi Kecapu ahamya ko ari bwo busunikira bamwe mu bakobwa kwisunga imiti n’izindi mbaraga za gakondo kugira ngo bigire uruhare mu kugena ibyemezo by’umusore ku kugera ku kwisanga bakoze ubukwe batateganyije rimwe na rimwe bikunze kuganisha kuri gatanya za hato na hato kuko nta rukundo rw’umwimerere ruba ruhari.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko ingo 2.629 zahawe gatanya zinashyirwa muri muri sisiteme mu 2025, ndetse 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.
Raporo yitwa Rwanda Vital Statistics report 2025 yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko mu 2025 ingo zanditswe muri sisiteme ko zahawe gatanya ari 4.479. Muri zo 2.629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko mu 2025.
Umubare munini w’ingo zahawe gatanya zanditswe muri sisiteme mu 2025 ni izo mu Mujyi wa Kigali zigera kuri 1.199, hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite ingo 1.011 zahanye gatanya.
Mu Ntara y’Amajyepfo ingo z’abahanye gatanya ni 976, iy’Iburengerazuba handitswemo ingo z’abahanye gatanya 669, mu gihe mu Majyaruguru ari 592.

Ibitekerezo
Consolee IRADUKUNDA
Ku wa 19-05-2026Nibyo rwose icyambere nisengesho,ikizere,kubahana,gusaba imbabazi no kuzitanga,kubwizanya ukuri ibindi byose bikaza nyuma
Gsa mbere na mbere IMANA.
IMANA IRADUKUNDA KDI IKABA UMUGENGA WA BYOSE NIYO YONYINE IGIRA IJAMBO RYANYUMA KUBUZIMA BW'UMUNTU RERO TUYIZEREðŸ™