Urukiko Rukuru rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwatanzwe n’umunyamakuru Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afungiwe muri gereza ya Mageragere.
Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 25 Gicurasi 2026, nyuma y’ubujurire DC Clement yari yatanze ku wa 2 Gicurasi 2026, asaba kurekurwa by’agateganyo.
Urukiko rwemeje ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 30 Mata 2026 kigumaho.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta, kwangiza cyangwa konona ibintu by’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Mu mwanzuro warwo, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu munyamakuru akomeza gukurikiranwa afunzwe.
Mu mpamvu zatanzwe harimo kuba ibyaha akurikiranyweho bishobora kumuviramo igihano kirenze imyaka ibiri y’igifungo mu gihe byamuhama, ndetse n’impungenge ko ashobora gutoroka ubutabera aramutse arekuwe.
Urukiko rwagaragaje kandi ko kuba yaraburanye yemera bimwe mu byaha aregwa ari indi mpamvu ifatika ituma akomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeje.
DC Clement yaburanye bwa mbere kuri ibi byaha ku wa 27 Mata 2026, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026.
Kuri ubu ategereje gushyirirwaho itariki yo kuburana mu mizi, aho urukiko ruzatangira gusuzuma niba ibyaha aregwa bifite ibimenyetso bihagije byatuma abihanirwa cyangwa agirwa umwere.

Ibitekerezo