Trinity Worship Center yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo igihembo cya Groove Awards iherutse kwegukana
Trinity Worship Center yamurikiye itorero ibarizwamo igikombe cya Groove Awards iherutse kwegukana nk’itsinda rishya ryakoze neza kurusha andi mu Rwanda mu mwaka ushize, mu gitaramo iri tsinda ryakoze kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2019.
Ni igitaramo cyabereye ku rusengero rw’itorero rya Peresepiteri, paruwasi ya Kanombe, iherereye Kabeza. Aha ni naho itsinda rya Trinity Worship Team ribarizwa, akaba ari naho rikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana umunsi ku wundi.
Kumurikira iki gikombe itorero, ni intambwe ikomeye iri tsinda riteye, nyuma yo kuzirikana uburyo itorero ryabo riba ryababaye hafi umunsi ku wundi ribashyigikira.
Ni ubufasha ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko badashobora kurenza ingohe kuko itorero ryabo ari we mubyeyi wabo w’ibanze bakesha byinshi.
Umuyobozi wa Trinity Worship Team, Peter Mugwaneza, avuga ko bishimira uburyo itorero ryabo ridahwema kubaba hafi, ari nayo mpamvu batekereje kurimurikira iki gikombe cya Groove awards 2018 baherutse kwegukana.
Hanamuritswe kandi urubuga rwa interineti ruboneka ku murongo http://www.trinity-worship.com/, ruzajya rufasha iri tsinda gukora ibikorwa by’ivugabutumwa, hasakazwa ibihangano byabo ndetse hanatangwa ubutumwa butandukanye ku bakunzi babo.
Trinity Worship Team ni rimwe mu matsinda akinjira mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimba Imana ritanga ikizere kuhazaza haryo muri uru rugendo. Rikomeje kwagura imbibi haba mu gukora ibihangano bitandukanye no kongera ibikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino.
Iki gitaramo cyamurikiwemo uyu musaruro cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose kuva ku bana kugeza kubakuze, cyasize urwibutso rukomeye mu mitima ya benshi bafashe umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo butandukanye.
Umukirigitananga wabigize umwuga Déo Munyakazi yafashe umwanya wo gutaramira abitabiriye iki gitaramo mu buryo gakondo bwifashisha inanga, imitima ya benshi irushaho guhembuka.
Ibi byaje bishimangirwa n’umuhanzi Gisèle ndetse n’umuraperi MD baje basimburana ku ruhimbi barushaho gushyira abitabiriye iki gitaramo mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kiswe ’Home Blessing Concert’ cyari kibumbatiye byinshi kuri Trinity Worship Center nk’impano y agenewe itorero rya EPR ryabibarutse, kandi bakaba bakomeje kurishimira uburyo ridahwema kubaba hafi muri uru rugendo.
Ubuyobozi bwa EPR, Paruwasi ya Kanombe, nyuma yo kumurikirwa iki gikombe iri tsinda ryegukanye, bwatangajeko bukomeje kwishimira intambwe iri tsinda rikomeje gutera kandi ko batazahwema kubaba hafi muri uru rugendo.
Trinity Worship Center iherutse kwegukana igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 nk’itsinda rishya ryakoze neza kurusha ayandi yose mu Rwanda (Best New Group of the Year).
Trinity Worship Centre ni ihuriro rishya ry’abaramyi ryavukiye muri EPR Kanombe/Kabeza, rikaba rigizwe n’abantu bagera kuri 73. Ni itsinda rivuga ko umwihariko rizanye ari ugukorera hamwe.

Ibitekerezo