Imyidagaduro

Tricia na Tom Close bibarutse umwana wa 3

Tricia na Tom Close bibarutse umwana wa 3

Umuhanzi nyarwanda Tom Close ndetse n’umufasha we Ange Tricia bibarutse umwana wa gatatu akaba umwana wa 4 bakiriye muri uyu muryango.

Tom Close na Tricia bashyingiranywe muri 2013 bakaba bari bamaze kubyarana abana 2, muri Kamena 2019 bakaba baraje kwakira undi mwana mu muryango bemeye kurera nyuma y’uko yari yatoraguwe aho yari yajugunywe na nyina akimubyara.

Nk’uko yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yavuze ko ari umwana bibarutse mbere y’uko ukwezi gushyize kwa 11 kurangira.

Ni umwana yanatangaje ko yitwa Irebe Elana, akaba yashimiye Imana kubera umugisha w’umwana ibahaye.

Yagize ati"mbere y’uko ukwezi ku Gushyingo kurangira ijuru ryaradusekeye na none. Nyuma ya Ineza Ella, I. Elan na I. Elai, ubu dufite Irebe Elana. Mudufashe gushima Imana."

Irebe Elana ni umwana wa 3 wa Tricia na Tom Close, ariko akaba umwana wa 4 aba babyeyi barera.

Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite.

Irebe Elana umwana Tom Close na Tricia bibarutse mu kwezi gushize
Tricia na Tom Close bibarutse undi Irebe Elana
Tricia n'uruhinja we na Tom Close baherutse kwemera kurera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irankunda lucie
    Ku wa 2-12-2019

    Wowww nibonkwe rwose!!!! ndabakunda cyane. Nkunda ukuntu biyubaha bakarira umuco Tom close ntameze nk’abandi bahanzi azakomereze aho

IZASOMWE CYANE

To Top