Imyidagaduro

Travis Scott yaciwe ibihumbi hafi 400 000$ azira gusiba igitaramo

Travis Scott yaciwe ibihumbi hafi 400 000$ azira gusiba igitaramo

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Travis Scott yahanishijwe kwishyura amadorali 383 000 nyuma yo gutsindwa ikirego yashinjwagamo gusiba igitaramo muri Minnesota mu mwaka ushize.

Ni umwanzuro w’urukiko Travis atishimiye ariko ko nanone akemeza udahwanye na za miliyoni abamureze basabaga.

Umujyanama we, Howard King, yabwiye TMZ ati “Uriya mwanzuro ni urucantege ariko ariya mafaranga ni make cyane ugereranyije n’ayo basabaga. Twizeye ko nitujurira ariya mafaranga azagabanywa cyane cyangwa akavanwaho.”

Scott yari yahawe isoko ryo gutaramira mu kabyiniro kitwa Myth muri Minneapolis muri week end imwe n’iyari kuberamo ibitaramo bya Superbowl muri Gashyantare y’umwaka ushize.

Ikigo cyateguye icyo gitaramo, PJAM cyamwishyuye amadorali 150 000 kimukodeshereza n’indege ariko aza gutangaza ko atari buboneke habura amasaha make ngo igitaramo gitangire.

Byaje kumenyekana ko Travis Scott yari kugira ikindi gitaramo saa saba z’ijoro i Las Vegas nyuma y’amasaha atatu icyo muri Minnesota gitangiye.

Umuyobozi w’akabyiniro katumiye Travis avuga ko bateganyije ahantu habi indege ye yari kugwa, kuko hari kure y’aharabera igitaramo ku buryo atari gushobora gukora ibitaramo bibiri mu ijoro rimwe.

Nyuma yaho byavuzwe ko icyo gihe hari hashize iminsi ibiri gusa Travis Scott n’umukunzi we Kylie Jenner bibarutse umukobwa ‘Stormi’, uyu muraperi akaba yarasibye igitaramo ngo agumane n’uruhinja rwe.

Uyu muhanzi amaze gusoza ibitaramo 56 yagiriye muri Amerika ya Ruguru. 32 bya mbere byamwinjirije miliyoni 34 z’amadorali.

Scott n'umukunzi we bibarutse umwana w'umukobwa mu mwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top