Imyidagaduro

Tenge Tenge arashinja umujyanama we kumunyunyuza

Tenge Tenge arashinja umujyanama we kumunyunyuza

Umwana w’umunya-Uganda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Tenge Tenge yavuze ko amafaranga yinjizaga mu bikorwa byo kwamamaza no gukora amashusho ku mbuga nkoranyambaga yayanyerejwe n’uwari umujyanama we.

Uyu mwana w’imyaka 12 yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri TikTok yakoranye n’umuhanzi Bruno K, ari kumwe na se umubyara.

Tenge Tenge yavuze ko kuri ubu afite ikibazo cyo kubona amafaranga y’ishuri, nubwo yakoze ibikorwa byinshi byamwinjirizaga amafaranga menshi.

Yagize ati: “Mfite imyaka 12 kandi ndi mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Uwahoze ari manager wanjye yavugaga ko konti zanjye z’imbuga nkoranyambaga ari ize. Hari amasezerano yari afitanye na papa, njye sinari kuyasinya kuko nkiri munsi y’imyaka 18.”

Se wa Tenge Tenge yavuze ko ayo masezerano yavugaga ko imbuga nkoranyambaga zari iz’impande zombi, ari umuryango ndetse n’umujyanama we.

Uyu mwana yavuze ko nubwo amashusho ye yakundwaga cyane kandi agakora ibikorwa byinshi byo kwamamaza, manager we atamufashaga bihagije ndetse ngo rimwe gusa ni bwo yamwishyuriye igihembwe kimwe cy’ishuri.

Tenge Tenge yavuze ko hari amashusho yakoraga agahembwa amafaranga menshi, aho rimwe yashoboraga kumuha hagati ya KSh 35,000 na KSh 75,000.

Yanavuze ko ubwo yajyaga i Dubai hari abantu bamufashije amafaranga, ndetse ngo hari ayo yakoresheje yishyurira ishuri. Gusa yavuze ko amafaranga yahawe se icyo gihe yashyizwe mu kubaka inzu, bituma atamufasha nk’uko byari byitezwe.

Tenge Tenge yanashinje manager we kumwambura telefone yari yarahawe nk’impano n’abo bakoranaga i Dubai.

Tenge Tenge yavuze ko uwahoze ari umujyanama we yamuririye amafaranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top