Imyidagaduro

Tanasha Donna na Diamond bibarutse

Tanasha Donna na Diamond bibarutse

Diamond Platnumz n’umukunzi we w’umunyakenyakazi, Tanasha Donna bibarutse imfura yabo y ’umuhungu.

Mu minsi yashize hagiye havugwa inkuru nyinshi ko uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania na Tanasha bibarutse ariko bakabigira ibanga, gusa Tanasha yakomeje kugenda abihakana avuga ko bataribaruka.

Uyu munsi tariki ya 2 Ukwakira 2019, ni bwo uyu muhanzi n’umunyakenyakazi w’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Tanasha Donna bibarutse imfura yabo ariko akaba umwana wa 4 wa Diamiond Platnumz.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yashyizeho ifoto ateruye uruhinja iherekezwa n’amagambo agira ati"isabukuru nziza kuri twebwe."

Isabukuru y’umuhungu we ikaba yahuriranye n’iya Diamond na we wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Tanasha kandi nawe akaba yeruye akavuga ko yibarutse imfura yabo abinyujije kuri Instagram ye, aho yifurije umwana we isabukuru nziza.

Tanasha na Diamond bibarutse nyuma y’igihe kirenga umwaka bamaze bakundana kandi ubona ko baryohewe n’urukundo.

Diamond ateruye uruhinja
Tanasha na Diamond bibarutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top