Nyuma y’uko abantu bashidikanyije ku muziki we, Tanasha Donna yamaze gutumbagira ku rutonde rwa Boomplay(igaragaza uko abahanzi bakunzwe n’indirimbo zikunzwe muri iyo minsi) aho yaje ku mwanya wa 3 inyuma y’abatanzania Rayvanny na Harmonize.
Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku buryo indirimbo z’umuhanzi zarebwe, uko zamanuwe(download), ikaba ari sisiteme ihita yikora igarukiranya abahanzi n’indirimbo bitewe n’uko zarebwe muri icyo gihugu.
Boomplay muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, igaragaza ko Tanasha ari ku mwanya wa gatatu.
Indirimbo yakoranye na Mbosso yaje ku mwanya wa 2 inyma ya Suzanna ya Sauti Sol, Gere yakoranye na Diamond iri ku mwanya 3, Ride yakoranye Khaligraph Jones iri ku mwanya wa 4 mu gihe Te Amo iri ku mwanya wa 5.
Tanasha Donna wahoze ari umunyamakuru kuri NRG Radio i Nairobi, yamenyekanye cyane ari mu rukundo na Diamond Platnumz baza gutandukana.

Ibitekerezo
Cadette
Ku wa 31-03-2020Rwose mukomereze aho nibyiza kubufatanye bwanyu mukomezez arinako mwirinda coron