Minisiteri ya Siporo yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika ikibuga cya Stade Amahoro ku buryo kitazongera gukinirwaho imikino ya shampiyona bitewe n’uko cyangiritse.
Ubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangazaga ingengabihe ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021, amakipe yose y’i Kigali byagaragara ko azakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, iki kibuga cy’ubwatsi cyarangiritse ku buryo Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ yamenyesheje FERWAFA ko Stade Amahoro yahagaritswe ikazongera gukoreshwa yamaze gusanwa.
Mu itangazo FERWAFA yasohoye yagize ati” Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikibuga cya Stade Amahoro cyangiritse bityo kikaba kigomba gusanwa mbere yo kwakira indi mikino.”
Iki kibuga gihagaritswe mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 13 Girusi 2021 ikipe ya Police FC yagombaga kuzahakirira AS Kigali mu mukino wo mu itsinda C rya shampiyona.
Imikino yose yagombaga kuzabera kuri iki kibuga yimuriwe ku kibuga cya Bugesera.
Ingengabihe nshya ya shampiyona
Ku wa kane, tariki 13/05/2021
Police FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium, 15.00)
Ku wa gatanu, tariki 14/05/2021
Rayon Sports FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium,12.30)
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, 15.30)
Ku wa mbere, tariki 17/05/2021
Gorilla FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12.30)
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15.30)
Kiyovu SC vs Rutsiro FC (Mumena Stadium, 15.00)

Ibitekerezo