Iyobokamana

Simon Kabera, Gahongayire na Bosco Nshuti batumiwe mu gitaramo cya Dorcas Ashimwe

Simon Kabera, Gahongayire na Bosco Nshuti batumiwe mu gitaramo cya Dorcas Ashimwe

Simon Kabera, Aline Gahongayire, Bosco Nshuti na Dinah Uwera bazifatanya n’umuhanzi Dorcas Ashimwe mu gitaramo azamurikiramo album ya mbere yise ‘I surrender’.

Ni igitaramo giteganijwe tariki ya 3 Werurwe 2019, i Remera kuri Champion Hotel.

Ashimwe Dorcas uzwi cyane nka Ado ni umuhanzikazi uzwiho ubuhanga bukomeye mu ndirimbo zitandukanye yagiye akora zikora ku mitima y’abantu ariko zinafte ubuhanga bugendanye n’ijwi ryiza.

Uyu ukobwa kandi yahoze mu itsinda ry’abavandimwe rya Blessed Sisters ryari rigizwe nawe n’abandi bavandimwe be batatu kuri ubu batakibarizwa mu Rwanda, basigaye bibera i Burayi.

Uyu mukobwa amaze igihe gito yinjiye mu kuririmba ku giti cye akaba amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘I surrender’ yitiriye album, Elohim, Hari ijambo yakoranye na Rachel Rwibasira, n’izindi zitandukanye.

Kuri ubu Dorcas ageze kure imhyiteguro y’igitaramo gikomeye yateguye agamije gushyira ahanze indirimbo ze zikubiye muri album ye ya mbere yise ‘’I surrender’’

Ni igitaramo giteganijwe ku itariki ya 3 Werurwe 2019 kuri Champions Hotel i Remera. Yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera,Bosco Nshuti ,Aline Gahongayire,Dinah Uwera, n’abandi.

Uretse aba baririmbyi kandi ,umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Bishop Louis Muvunyi uyobora Diocese y’Itorero Angilikani ya Kigali.

Mu kiganiro na Dorcas Ashimwe yavuze ko iki gitaramo yitezemo ko abantu bazabohorwa n’indirimobo zo kuramya Imana bateguye. Yakomeje avugako ari umwanya mwiza wo kuramya Imana no kuyiha wese binyuze mu kuramya nk’uko insanganatsiko ibivuga.

Dorcas Ashimwe asengera mu itorero Anglikani mu Rwanda akaba yaragiye akora ibikorwa bitandukanye ndetse akaba yaranaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo ibyo Aline Gahongayire yagiye amutumiramo ndetse n’iby’abandi bahanzi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top