Nyuma yo kwirukana umubiligi Patrick Aussems, ikipe ya Simba SC yamaze kwemeza Sven Vandenbroeck nawe ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikipe ya Simba SC yatandukanye burundu na Patrick Aussems nyuma y’umusaruro muke, aho yananiwe kurenza iyi kipe icyiciro cy’amajonjora mu mikino nyafurika, ni mu gihe umwaka ushize yari yayihesheje igikombe cya shampiyona ndetse banagera muri 1/4 mu mikino nyafurika.
Mu ijoro ryakeye, iyi kipe ikinamo umunyarwanda, Meddie Kagere yatangaje ko umubiligi, Sven Vandenbroeck ari we mutoza mushya w’ikipe ya Simba SC.
Sven Vandenbroeck w’imyaka 40 yatandukanye n’ikipe y’igihugu ya Zambia muri Werurwe 2019 nyuma yo kunanirwa kuyihesha itike y’igikombe cy’Afurika.
Uyu mutoza kandi yegukanye igikombe cy’Afurika cya 2017 na Cameroun ubwo yari umutoza wungirije wa Hugo Broos.

Ibitekerezo