Imyidagaduro

Se wa Diamond Platnumz ateganya gukorana indirimbo n’umuhungu we

Se wa Diamond Platnumz ateganya gukorana indirimbo n’umuhungu we

Mzee Abdul, umubyeyi w’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yatangaje ko ateganya gukorana indirimbo n’umuhungu we mu bihe bya vuba.

Uyu musaza yabivugiye mu kiganiro na Global Radio mu gitondo cy’ejo hashize, avuga ko gukorana na Diamond indirimbo byoroshye nko kunywa amazi.

Ati “Abantu benshi bagiye bambaza niba nakorana indirimbo n’umuhungu wanjye. Cyane rwose nzamuganiriza dukore ikintu byanga byakunda. Kumuzana muri studio tugakorana umuziki biroroshye cyane, mu by’ukuri ni ibintu byamaze gukorwa. Ni umuhungu wanjye.”

Ibi abivuze hashize iminsi mike yongeye kwiyuinga na Diamond, nyuma y’imyaka 20 bacyocyorana. Biyungiye mu kiganiro bombi bagiriye kuri radiyo y’uyu muhanzi w’icyamamare, Wasafi FM.

Diamond yasezeranyije gufasha ise anamusinyisha mu nzu ye y’umuziki, Wasafi, amushyiriraho umuntu uzamukurikirana ariko amubuza kongera kugaragara mu itangazamakuru amusebya.

Mzee Abdul aherutse kwinjira mu ruhando rw’umuziki, akora indirimbo ebyiri ari kumwe n’abandi bahanzi zirakundwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top