Imyidagaduro

Sandra Teta yatomagije umugabo we Weasel baherutse kubyarana

Sandra Teta yatomagije umugabo we Weasel baherutse kubyarana

Sandra Teta, umunyarwandakazi uherutse kubyarana n’umuhanzi w’umugande, Weasel wo muri Good Life, yamuvuze imyato ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo uyu muhanzi yari yagize isabukuru y’amavuko , uyu mukobwa uzwi mu bikorwa byo guteura ibirori mu tubari, yamwifurize isabukuru nziza.

Sandra abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yishimira kuba amufite mu buzima bwe ndetse akaba asaba Imana gukomeza kumurinda azizihize izindi sabukuru.

Yagize ati“kuri uyu munsi turishimye ku bwawe! Uri uw’igikundiro kandi ugira umutima mwiza, ndishimye kuba nkufite. Ndasenga Imana ngo iguhe umugisha uzizihize n’izindi sabukuru. Isabukuru nziza Papa Star. Ndagukunda.”

Muri 2019 ni bwo Weasel yahamije urwo akunda Sandra Teta wamaye mu rukundo n’umuhanzi Derek wo muri Active Boys ndetse yanakundanye na Prince Kid.

Tariki ya 17 Gicurasi 2020 aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa wiswe Star Maria Mayanja.

Sandra Teta yifurije umukunzi we isabukuru nziza
Star umukobwa wa Weasel na Sandra
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top