Uwari umunyezamu wa Mukra VS, Rwabugiri Omar yamaze kugaruka mu ikipe ya APR FC nyuma y’imyaka 4 ayivuyemo aho yayisinyiye imyaka 2.
Ku munsi w’ejo hashize ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko uyu musore yaba yamaze kugaruka mu ikipe ya APR FC yavuyemo muri 2015.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Rwabugiri Omar yavuze ko yamaze kuba umukinnyi wa APR FC uretse ko impande zombi zitarabitangaza.
Yagize ati”Ntabwo birajya hanze haba njye n’ubuyobozi twirinze kubitangaza, gusa kugeza ubu nasinye mu ikipe ya APR FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri, ngarutse mu rugo aho nahoze ndetse ni naho nakuriye mu minsi mike murambona mu ibara ry’umweru n’umukara”.
Rwabugiri Omar agarutse muri APR FC yarerewemo akiri umwana, muri 2012 yazamuwe muri APR FC kugeza 2015, yahise yerekeza muri Musanze FC yavuye ahita yerekeza muri Mukura VS yari amazemo imyaka 2.
Yamaze kugaruka muri APR FC nyuma y’imyaka 4
)
Ibitekerezo