Siporo
Rutahizamu wigaruriye imitima ya bakunzi ba Kiyovu Sports yasanze Usengimana Faustin muri Iraq
Yanditswe na
Ku wa || 914
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Emmanuel Arnold Okwi yamaze kwerekeza mu gihugu cya Iraq aho agiye gukinira ikipe ya Al Zawraa SC.
Uyu rutahizamu wari ukunzwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports cyane ko yabashije gusoza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ishize ya 2021-22, yamaze kugera mu Mujyi wa Baghdad muri Iraq akaba agomba kubanza gukora ikizami cy’ubuzima mbere y’uko asinyira iyi kipe.
Emmanuel Arnold Okwi akaba agiye gukina muri shampiyona imwe na myugariro w’umunyarwanda, Usengimana Faustin we uheruka gusinyira ikipe ya Al-Qasim SC, hari nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Police FC.
Okwi yamaze kwerekeza muri shampiyona ya Iraq
Usengimana Faustin na we akina muri Iraq

Ibitekerezo