Si rimwe si kabiri waba wumvise intonganya mu baturanyi cyangwa amaganya ya mugenzi wawe akubwira ko iwe ishyamba atari ryeru kubera agahinda aterwa n’uwo bashakanye, rimwe na rimwe ugasanga ahari urukundo rw’umugabo cyangwa rw’umugore harimitswe urw’umukozi wo mu rugo.
Dore zimwe mu nama ushobora gukurikiza kugira ngo urugo rwawe cyangwa urw’umuturanyi rutazibasirwa n’iki kibazo
Irinde kubwira nabi uwo mwashakanye imbere y’umukozi
Hari abantu batamenya kugenzura amagambo bakwiye kuvuga n’ayo bakwiye kureka igihe bari imbere y’umukozi cyangwa se imbere y’abana.
Si byiza ko mushyamirana imbere y’umukozi ngo ubwire amagambo mabi uwo mwashakanye umukozi yumva. Usanga rero umukozi yabikwije mu baturanyi kuko nabo baba batihaye akabanga.
Irinde kubwira umukozi amakosa y’uwo mwashakanye
Kuganira n’umukozi si bibi ariko iyo urengereye ugatangira kumubwira amakosa uwo mwashakanye agira ntabwo biba ari byo kuko bituma umukozi nawe atamwubaha.
Si byiza rero kuganyira umukozi ibibazo ufite mu rugo ugamije gusebya uwo mwashakanye.
Urugero ushobora kuba wabuze amafaranga uhemba umukozi kuko uwo mwashakanye yayangije wenda akayajyana mu kabari n’ibindi. Aho kujya kwisobanura imbere y’umukozi ushyira ikosa k’uwo mwashakanye wareba aho uguza ukamwishyura atamenye ibyabaye cyangwa se ukamwihanganisha ko uzaba umwishyura utongeyeho ubundi busobanuro.
Irinde gushyigikira umukozi ugasenya uwo mwashakanye
Bishoboka ko mwatera impaka ku bintu runaka muri batatu n’umukozi ahari cyangwa se umwe mu bashakanye akaba ashaka ko umukozi azajya yitwara mu buryo runaka wowe ukurikije uko ubyumva ugahita werekana ko umukozi ari we uri mukuri. Niyo ibyo umukozi yaba avuga ari byo by’ukuri, nya ureka uwo mwashakanye arangize kumubwira umusabe ko mujya ahiherereye mubiganireho muri babiri aho guhita umusenya imbere y’umukozi.
Irinde guha agaciro umukozi mu bintu bimwe na bimwe kurusha uwo mwashakanye
Si byiza ko ubanza kubaza umukozi ikintu icyo ari cyo cyose kireba urugo mbere y’uko uba wakiganiriyeho n’uwo mwashakanye ngo mugifatire umwanzuro kuko ibyo byerekana ko uha agaciro umukozi kurusha uwo mwashakanye.
Hari ingo zimwe na zimwe usanga umukozi na nyirabuja birirwana mu rugo umugabo akora, ariko mu gitondo mbere y’uko umugabo ajya ku kazi akabaza umukozi amafaranga ari bukenere yo guhaha aho kubibaza umugore we kandi bose bari bwirirwane mu rugo. Niyo waba utari kumvikana n’uwo mwashakanye muri iyo minsi wimutesha agaciro imbere y’umukozi ngo kuko wumva wamurakariye udashaka kuvugana na we ngo ujye kuvugisha umukozi umuhe n’ububasha bwo kugenzura urugo kandi uwo mwashakanye ahari.
Irinde gukora imibonano mpuzabitsina n’umukozi
Iyi ngingo yo iri mu z’ibanze zituma umukozi asuzugura uwo mwashakanye. Haba umugore ubikoze cyangwa se umugabo ubikoze aba yitesheje agaciro ariko akanagatesha uwo bashakanye imbere y’uwo mukozi.
Uzasanga bene abo bantu batinyuka gukora ayo mahano baba banavuga amagambo yo gusebya uwo bashakanye imbere y’umukozi kugira ngo bamwumvishe ko ari we ufite agaciro. Umukozi yabyemera cyangwa se atabyemera iyo iryo jambo ryasohotse mu kanwa kawe uba wamaze kwisuzuguza no gusuzuguza uwo mwashakanye.
Iyi ni imwe mu myitwarire igayisha uwo mwashakanye imbere y’umukozi wo mu rugo uba ugomba kwirinda, kuko usibye kuba iyo myitwarire isuzuguza uwo mwashakanye nawe iragusuzuguza imbere ye no muri rubanda kuko abakozi bari mu bantu bajyana amakuru babona mu ngo bakoramo.
)
Ibitekerezo
Nsengiyumva
Ku wa 25-02-2023Nivyo koko
Ndayikeza rosine
Ku wa 22-02-2023Hariho abagabo bamezuko hakubaz uwobubakny akabaza umukozi cnk naho ugasang inabuja niwe atuma umukozi