Uwari umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (E.E.A.R), Rev.Bucura David yasimbuwe na Rev.Mupenda Aaron amusaba kuzakorana neza n’abamwungirije no kongera umubare w’abizera bashya.
Ni mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2019, Ku cyicaro gikuru cy’iri torero ku Kicukiro. Umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’amwe mu matorero agize inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda.
Rev.Bucura David wari umuvugizi wa E.E.A.R. yashimiye abo bafatanyije kuyobora anashimira Imana yamurinze mu kazi nk’ubuvugizi bw’itorero, umurimo yatangiye kuva mu 1993.
Yanasabye uwamusimbuye kuzakorana neza n’abo bafatanyije kuyobora iri torero nka kimwe mu bizamufasha mu nshingano yahawe.
Yagize ati “Kuba Umuvugizi w’Itorero ni byiza ariko harimo akazi kenshi, bisaba Inama nyinshi bisaba gukora cyane ndetse no gukorana n’abandi kugirango urusheho kwesa imihigo”.
Yakomeje atangaza ko icyamufashije ari ugukorana n’abandi, kuko bo nta bishop bagira, ko bishop wabo ari Imana.
Yagize ati “ Hejuru y’Imana hari Imana niyo mpamvu dushyira mu bikorwa ibyo Imana yashimiye ko inama yemeza.“
Bimwe mu byo yishimira asize itorero rimaze kugeraho harimo kuba ryarageze mu ntara zose z’u Rwanda.
Nyuma yo gutangirira mu Mujyi wa Kigali mu 1986, iri torero rimaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu.
Si ibyo gusa kuko kugeza ubu iri torero ryatangiye urugendo rwo kugaba amashami mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda ndetse bakaba baratangiye urugendo rwo kurigeza no muri Sudani y’Epfo.
Umuvugizi mushya wa E.E.A.R Rev.Mupenda Aaron, avuga ko agiye gukomereza aho uwo asimbuye yari ageze kuko itorero rigifite urugendo runini rw’iterambere. Yanasabye abakirisitu gufatanya no kumuba hafi kugirango bazamure itorero ry’Imana.
Yagize ati “Icyo dusaba Abakirisitu ni ubufatanye , ni ukutuba hafi kugirango izi nshingano nshya twatorewe tubashe kuzishobora, kuko ntabwo twazishoboza dudafatanije.”
Yashimangiye ko bimwe mu by’ingenzi azashyiramo imbaraga harimo gukomeza guteza imbere umurimo w’Imana, kongera umubare w’abizera mu itorero, guteza imbere ubumenyi mu mashuri y’iri torero, kuzamura ubumenyi mu bakozi baryo, gutoza abashumba bakiri bato kandi bafite ubumenyi bukenewe na leta.

Ibitekerezo