Umukino wa gushuti wahuje Rayon Sports na AS Kigali warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0 cya Drissa Dagnogo cyabonetse kuri penaliti.
Ni umukino wabereye kuri stade Regional Nyamirambo saa 15:00’ zo kuri iki cyumweru, hari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bazakomeza mu cyumweru gitaha.
Igice cya mbere cy’umukino AS Kigali ni yo yagaragaje gusatira cyane izamu rya Rayon Sports ariko ba rutahizamu ba yo barimo Ortomal Alex ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, amakipe yombi yagiye kuruhaka ari 0-0.
Nk’uko wari umukino wa gishuti, wanafashije amakipe yombi guha umwanya abakinnyi ba yo badakunze gukoreshwa, igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi aho AS Kigali yakuyemo abakinnyi bose ikazana abashya, ni mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice ari we wagarutsemo gusa.
Rayon Sports wabonaga ko ishaka igitego cyane mu gice cya kabiri, yaje kukibona ku munota wa 51 gitsinzwe na Drissa Dagnogo kuri penaliti ku ikosa ryakorewe Sekamana Maxime.
AS Kigali yageraje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0.
Dore 11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein , Kayumba Soter, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Iradukunda Eric, Mugheni Kakule Fabrice, Cyiza Hussein, Eric Rutanga Alba (c), Bizimana Yannick na Sugira Ernest.
AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame , Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric Zidane (c), Rurangwa Mossi, Benedata Janvier, Ndekwe Félix, Rick Mba Martel, Kayitaba Bosco, Orotomal Alex na Songayingabo Shaffy.

Ibitekerezo
polo
Ku wa 2-02-2020Byiza cyane.