Siporo

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu wari mu irerero ry’Isonga, Hakizimana Adolphe aho yasinye muri iyi kipe amasezerano y’imyaka 4.

Ni umusore wakinaga mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, akaba afite imyaka 16 y’amavuko gusa.

Kubera ko amategeko atemerera umwana utarageza imyaka 18 kuba yakwisinyira amasezerano n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, uyu musore amasezerano yasinywe ari kumwe n’umubyeyi ari nawe wamusinyiye.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko basinyishije uyu munyezamu kugira ngo azakurire muri iyi kipe kuko babonye afite impano nziza, akaba ari no muri gahunda iyi kipe yihaye yo kuzamura impano.

Yasinye ari kumwe n'umubyeyi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iryivuze Ramazani
    Ku wa 11-12-2019

    Wow komeza wibikaho talent my team,gusa buriya ntago twaba turi kugwiza abazamu benshi kuburyo bamwe bazarya agatebe mumukino ushize nabonye biganza ariwe wafashe kdi nabinye yarabyitwayemo neza, twaba dufite gahunda yokumugira ubanzamose cg?

IZASOMWE CYANE

To Top