Iyobokamana

Prosper Nkomezi yanditse amateka mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo budasanzwe

Prosper Nkomezi yanditse amateka mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo budasanzwe

Umuramyi Prosper Nkomezi yanditse amateka mashya kuri iki cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2019 mu gitaramo cye yise “Ibasha gukora Live Concert”, ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel yamurikiyemo alubumu ye yise “Sinzahwema”.

Amwe mu matsinda akomeye ya hano mu Rwanda yari yahurijwe muri iki gitaramo, arimo nka Alarm Ministries, Healing Worship Team, ndetse n’abahanzi nka Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye, Simon Kabera bafashije imitima y’abari bitabiriye iki gitaramo.

Prosper Nkomezi ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko umaze imyaka ibiri gusa mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba yabitangiriye i Rwamagana mu itorero rya Zion Temple ari naryo torero ryamureze.

Umuhanzi wo hanze y’u Rwanda wamubereye ikitegererezo ni Benjamin Dube utegerejwe mu Rwanda tariki 11/08/2019 mu gitaramo cya True Promises, naho mu Rwanda akaba ari Gentil Misigaro na Aime Uwimana.

Healing Worship Team ni yo yatangije iki gitaramo mu ndirimbo zabo zitandukanye aho yafashije imitima y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.

Aba baririmbyi banyuzagamo bakaganiriza abitabiriye igitaramo ko bagomba gukorera Imana mu buryo bushoboka ngo kuko baremewe kuramya no guhimbaza Imana.

Aba baririmbyi bakurikiwe n’abahanzi batandukanye harimo Bosco Nshuti, nawe wakurikiwe na Alarm Ministries nabo bakimara kuririmba umusangiza w’amagambo yaje kwakira ku rubyiniriro umuhanzi wari utegerezanyijwe amatsiko menshi, Prosper Nkomezi winjiye ku rubyiniriro yuzuye amarira menshi cyane ubona ko yarenzwe n’ibyishimo amaze kubona abari bitabiriye iki gitaramo.

Prosper Nkomezi yaje kuririmbira abantu, bari bitabiriye iki gitaramo ndetse ubona ko baje kuryoherwa cyane, mu ndirimbo ze zitandukanye nka “Ibasha gukora” ndetse n’izindi nyinshi zagiye zituma akundwa n’abatari bake.

Prosper Nkomezi ni umuhanzi watangiye kuririmba mu buryo bwagutse mu mwaka wa 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Sinzahwema” indirimbo abantu bamenye cyane ndetse bakayita “Amamara”, akaba yashyiraga hanze alubumu ye ya mbere igizwe n’indirimbo 8.

Iki gitaramo cya mbere cya Prosper Nkomezi cyaranzwe no guhembuka kw’imitima ya benshi ndetse n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko intebe zateguwe mu ihema ryabereyemo iki gitaramo zari zuzuye, abandi bahagaze.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top